Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Indirimbo » Theogène Uwiringiyimana » TEXT » Ibintu 2 bikomeye Theo Bosebabireba yahuye nabyo muri (...)
Ibintu 2 bikomeye Theo Bosebabireba yahuye nabyo muri muzika ye.

Umuhanzi w’icyamamare Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Bosebireba yatangaje ingorane ebyiri yahuye nazo muri muzika ye zatumaga yumva yanareka kuririmba ariko nyuma Imana iramukomeza imubashisha gukomeza kuyiririmbira.

Umuhanzi Bosebabireba ubwo twaganiraga akaba yadutangarije imbogamizi zikomeye yahuye nazo muri muzika ndetse akabona Imana imutabara umunsi kumunsi, ibi akaba yarabitangaje mukiganiro kuri Sana Radio mumpera z’icyumweru gishize.

1.Uburyo bwo guha Abanyamakuru Ibihangano bye.

Nkuko yabitangaje nk’umwe mu bahanzi bibyamamare yagize ati : “mu byukuri ntangira kuririmba byari bigoye kuko indirimbo twazikoraga mu buryo buvunanye cyane.Igihe kimwe ubwo narindi muri studio ndigukora indirimbo dore ko byakorwaga bakoresheje disket hari umuntu waje akumva uburyo ndirimba maze arambwira ati “ wowe ntuzigera utera imbere uririmba indirimbo nkizi.” Ibyo byarangoye cyane gusa maze kubura abanyamakuru rya jambo rya wamuntu ryangarukagamo nkavuga nti kubabura ntibyaba bituruka kuburyo ndirimba mo gusa nubwo byari bigoye ariko ndashima Imana kuba yaramfashije nkamenya abanyamakuru ndetse nkabona abanyamakuru beza nkamwe .”

2. Theo Bosebabireba yigeze gufungwa azira gucuruza ibihangano bye muri gare ya nyabugogo

Uyu mugabo wazamutse anyuze mu buzima bugoye ariko ubu akaba ageze kurwego rushimishije cyane ubwo yatuganirizaga akaba yaratubwiye inkuru y’uko byamugendekeye aho yavuze uburyo yagurishaga amakasete y’imigozi akaba icyo gihe yari nyabugogo aho abashinzwe umutekano bamufashe bakamufunga agerageza kubasobanurira ko indirimbo arimo acuruza ari ize ariko banga kubyemera kubera ko babona ga asa nabi ndetse yambaye bodaboda , nyuma aza kurekurwa ndetse Imana iba muruhande rwe doreko icyo gihe yungutse cyane ubwo yacyuruza ga amakasete y’imigozi.

Theo ubu akaba ari umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakuzwe cyane mu Rwanda ndetse akaba amaze kujya mu bihugu bitandukanye avugira Imana ubu akaba azagaragara mundirimbo yokwizihiza yubile y’imyaka 75 itorero ADEPR rimaze ritangiye kandi akaba azanagaragara mundirimbo ya nohere y’abahanzi bakomeye cyane bo mugihugu cya Uganda(Uganda all stars). Src Agakiza.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza