Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Inyigisho » Billy GRAHAM » Nyuma y’ubu buzima hari ukwimukira ahandi!
Nyuma y’ubu buzima hari ukwimukira ahandi!

Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo” Abafilipi 3:20

Iyo uteganya cyangwa wamaze kwimukira mu gace kamwe ujya mu kandi, hari ikintu ubanza gukora, mbere y’ibintu byose, icyo uba wifuza kumenya ni imitere, imico cyangwa imimerere y’abo usanze mu gace k’aho wimukiye cyangwa uteganya kwimukiramo.

Kubera ko hari ahantu tuzaba ubuzima bwacu bw’iteka, hari ikintu tugomba kumenya. Ni amakuru yerekeye ijuru. Kandi yose tuyasanga muri Bibiliya. Iyo tuvuze ijuru, isi ishaka kutuganza iduha ingero n’ibigereranyo bitandukanye igamije kutwereka ko nta kizere gihari cy’uko iryo juru koko rihari. Ariko amakuba n’imibabaro yacu duhura nayo hano ku isi bizaba bike nidutekereza ku byiza tubikiwe mu gihe kizaza (niba ariko dukora ibyo ijambo ry’Imana ridusaba).

Mu yindi mvugo, umukristo (nyawe) afite ijuru hano ku isi, mu Mana afite amahoro mu mutima we, umutuzo mubyo akora byose. Intambwe ze zizakomezwa, azagira umunezero mu mutima we ndetse no mubihe by’amakuba bimukomereye nta kizamubuza kumwenyura (kuko hari ikizere cy’ibyiza abikiwe mu ijuru). Gusa nimurusheho gushishikarira gusoma Bibiliya kuko ari yo yuzuyemo amasezerano yose y’iyo paradizo kugira ngo imitima yanyu ikomezwe n’iryo jambo.

Billy Graham.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza