Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Evangelist Daniel Kolenda » Nawe wababarirwa
Nawe wababarirwa

Zakayo yari umutunzi cyane, ari n’umusoresha (umukoresha w’ikoro ). Ariko yaje kubohoka, ababarirwa ibyaha byari bimubase yari yaragiye akora ku ngoma ya gikoroni y’abaroma bari barabakoronije.

Nk’uko Reverend Daniel Kolenda abivuga muri iyi nyigisho; yavuze ko Zakayo yari umutunzi cyane ndetse akaba n’umusoresha (umukoresha w’ikoro) mu gihe igihugu cya Roma cyabakoronizaga.

Zakayo mu misoreshereze ye yari umuntu wakoraga ibishoboka kugira ngo yigwizeho ubukire. Ibyo akaba yarabikoraga yiba imisoro y’abaturage. Bivuga ko ayo umuntu yabaga ategetswe kwishyura y’umusoro Zakayo yarenzagaho akamuca menshi kugira ngo na we yisagurire (gupyeta) icyo ashyira mu mifuka ye dore ko ngo umugore we yari yaramudodeye ipantaro ifite imifuka miremire yo kujya apakiramo ya mafaranga yabaga yibye ku misoro yasoreshaga.

Bukeye rero nk’uko yari yarabigize akamenyero, haje umuntu aje kwishyura imisoro nk’uko bisanzwe. Maze mu gihe Zakayo yarimo abara ya mafaranga ; wa muntu atangira kumubwira inkuru zasohotse mu binyamakuru ivuga ko mu gace k’iwabo ka Yeriko haribuze umugabo w’igitangaza kandi udasanzwe ukiza abantu indwara, akaba umugabo utanga amahoro ku bayabuze.

Zakayo rero n’ubwo yajyaga ataha afite ibifaranga byinshi muri ya mifuka mirermire twababwiye, yajyaga agera mu rugo iwe agashyira ku kimeza (ameza manini) kinini bari bafite akayabara we n’umugore we maze bombi bakishima.

Gusa nubwo bishimaga byabaga ari iby’akanya gato kuko iyo bamaraga kuzimya amatara bagiye kuryama zakayo yaburaga amahoro agatangira gutekereza babantu bose yabaga yibye amafaranga muri bwa buryo. Ni yo mpamvu rero Zakayo akimara kumva ibyo uyu mugabo yari amaze kumubwira ibya za nkuru zasohotse mu binyamakuru ; yahise agira amatsiko yibaza ati uwo mugabo ni mumntu ki ? yahise ajugunya ya mafranga hasi maze abwira wa mugabo ati ku musoro wari umpaye ndahita nkugabanyiriza ho 50% ku bw’inkuru nziza umpaye.

Nk’uko tubisanga mu gitabo cy’umuhanuzi Luka 19 :11 Yesu akigera i Yeriko wa mugabo mutoya kandi mugufi cyane yari yahageze kare ariko anafite amatsiko menshi yo kureba Yesu yari yumvise bavuga asa. Gusa nti byari bimworoheye kuko yari mugufi. Cyakora byamwanze mu nda arabukwa igiti cy’umuvumu cyari hafi aho ahita acyurira kugira ngo abashe kwitereza Yesu. Nibwo Yesu rero yahise amukubita amaso aramwegera amusaba kumanuka mu giti amubwira ko iryo joro ari burare iwe. Bitewe n’uko Zakayo yagendaga yegerwa na We, niko yarushaga ho kumva arimo kubohoka muri we bityo kumanuka kuri we byari umunezero kuko yumva umutwaro umuremereye yari afite warimo umuvaho.

Nk’uko twabibonye muri aka gakuru dukesha umuvugabutumwa Daniel Kolenda; asoza akaba abwira abantu batarakira Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo ko na bo bahindura inzira mbi bari mo bakamwakira (Kristo) nk’uko na Zakayo yahindutse kugira ngo baronke ubugingo buhoraho . « Hahirwa uwababariwe ibyaha bye bigatwikirwa » (Zaburi 32 :1).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza