Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Gukuza ibyiringiro
Gukuza ibyiringiro

Yesaya 26:4 “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.”

Ni inshuro zingahe wiciye intege kandi ukihebeshwa no kugerageza kwirwanirira mu mibereho uhura nayo? Umaze imyaka ingahe mu buzima bwawe uvuga uti “Yewe nizera Imana. Niringira Imana”, kandi mu by’ukuri wowe ibyo ukora ari ukwiheba, kuvuga amagambo aca intege, no kugerageza kwirwanirira? Ushobora kuba wibwiraga ko wirigiraga Imana kubera ko wavugaga uti: “Niringira Imana,” arikoimbere muri wowe wihebye kandi ufite ubwoba. Wagerageza kwiga kwizera Imana ariko wari utarabigeraho neza.

Kwizera no kwiringira Imana bikurira mu gihe kitari gitoya. Bitwara igihe kitari gito kugira ngo utsinde ingeso yo kwiheba, ubwoba no guhagarika umutima. Niyo mpamvu ari ibyangombwa “guhorana” n’Imana. Ntugacike intege ngo ubivemo, kubera ko iyo uri kumwe n’Imana ugira inararibonye n’imbaraga z’Umwuka aho ujya hose. Buri gihe niko wumva wungutse intege imbaraga kurusha uko wari umeze igihe cyashize. Vuba na bwangu nudacika intege, uzaba umuntu na satani atagishoboye gufata.

Niba uri mu gihe cyo kugeragezwa, koresha igihe ukomeze kwiringira kwawe mu Mana. Umwiringire kugira ngo akubature cyangwa akunyuze mu buzima urimo neza.

Joyce Mayer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza