Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Imana ntabwo ijya itwanga
Imana ntabwo ijya itwanga

Kwangwa kuzana gukandamizwa. Kwangwa bivuze kujugunywa kure nk’umuntu udafite agaciro cyangwa udakenewe. Twaremewe kwemerwa, atari ukwangwa (gutereranwa). Akamaro k’ibitekerezo niko kakirushije kuryana. Cyane cyane iyo uko kwangwa guturutse ku muntu dukunda cyangwa twatekerezaga ko adukunda, nk’umubyeyi cyangwa uwo mwashakanye.

Niba wari warakandamijwe, bishobora kuba byari byaratewe n’umuzi wo kwangwa mu buzima bwawe. Kunesha kwangwa ntabwo ari ibintu byoroshye, ariko dushobora kukunesha tunyuze mu rukundo rwa Kristo.

Mu Abefeso 3:18, Pawulo yasengeye itorero ngo rimenye “Ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo” bwarwo ubwo ari bwo. Yavuze ko ibintu birenze ubumenyi busanzwe.

Witegereze inzira zose Imana ikwerekamo urukundo rwayo, kandi zizanesha uko kwangwa ushobora kuba warakuye ku bandi bantu. Buri uko Imana iduhaye igikundiro, iba itwereka urukundo rwayo.

Hari uburyo bwinshi Imana itugaragariza urukundo rwayo igihe cyose dukeneye gutangira kubihanga amaso.

Kugira ihishurirwa rikomeye ryerekeranye n’urukundo rw’Imana bizaturinda gukandamizwa.

1 Yohana 3:1, “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.”

Joyce Mayer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza