Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Ni ibiki byiba amahoro yawe?
Ni ibiki byiba amahoro yawe?

Abagalatiya 6:2 “Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.”

Hari ibintu bigora buri muntu ku giti cye. Satani yatwaye ubuzima bwawe bwose akwiga. Biranashoboka ko yaba akuzi kurusha uko wiyizi. Azi ibikugora, hanyuma ukirinda muri ibyo bihe bikugoye ngo udatakaza amahoro yawe.

Buri bintu “byaba amahoro” ya buri muntu wese ntabwo ari bimwe. Hari ibintu bigora bitajya bigora Dave na gato. Urugero, nkunda kuba ahantu hatuje, ariko we urusaku ntirujya rumugora na gato. Ashobora no gusoma igitabo mu gihe umwe mu bakobwa bacu aba yashyizemo cassette muri radiyo mu ijwi ryo hejuru n’umuhungu wacu w’imyaka 9 ari aho hasi akirana n’mbwa.

Sinjya nshobora kwihuta, kandi nanga gukererwa. Rimwe na rimwe Dave agerageza gukora cyane mu gihe cyinini. Ugasanga mu munota wanyuma twihuta cyane. Iki ni ikintu satani anziho; kandi ashaka kugikoresha kugerageza kunyiba amahoro yanjye. Ku rundi ruhande Dave ahora yifuza kugera ku kibuga cy’indege nibura isaha imwe imbere y’indege guhaguruka iyo dushaka kugira aho tugana. Buri gihe aba ashaka kugera ku kibuga cya golf kare iyo agiye gukina golf. Satani amuteye gukererwa aho hantu hombi, Dave yatangira kubura amahoro.

Nk’uko dutandukanye niko satani akoresha amayeri atandukanye kuri buri umwe nuri twe. Ba umunyabwenge kuruta satani. Agushyira hejuru kugira ngo wihebe. Ni ibiki byiba amahoro yawe? Bishyire ku rutonde kandi ubiganire n’umuryango wawe cyangwa wawe. Mushakishe ibibarakaza koko, noneho mutangire gufashanya ukuntu mwakwirinda ibyo bintu.

Dane ni umukinnyi wa golf umaramaje. Ndakina, ariko unsanze mu kibuga nkina byagusetsa. Maze kwiga, nibura ko Atari byiza kwigaya cyane iyo ndimo gukina golf na Dave cyangwa kumusezera iyo ateye umupira ku. Turakina, ariko ngerageza gukora ibimunyura.

Ntabwo ari byiza gutwaza umuntu igitugu ukamubuza amahoro. Iyo ubanye n’umuntu kumara igihe kinini, utangira kumenya integer nke ze kandi ukanamenya intege nke zawe. Ndabisubiramo “Mugerageze gufashanya kwirinda ruhande ibyo bintu bibarakaza.” Dave amfasha mu ntege nke zanjye. Agerageza gucecekesha ibintu byose iyo ndimo kwiga cyangwa nduhutse. Anshishikariza kuruhuka no kwisana, kubera ko azi ko ndushye cyane, satani yashobora kwiba umunezero wanjye.

Abagalatiya 6:2 “Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.” Tugomba kwakirana intege zacu, mumenya neza ko twese tuzifite kandi dusengerana.

Joyce Mayer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza