Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Ntutume satani akunyaga
Ntutume satani akunyaga

Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye…..Nuwahawe imwe araza aravuga ati” Databuja, nari nziko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpunika italanto yawe mu butaka. Dore ngiyo, ibyawe urabifite. - Matayo 25:14, 24-25

Yesu yakundaga gutanga ingero zikubiyemo amasomo y’ubuzima rusange, abantu bashobora kwisangamo igihe icyo aricyo cyose. Inkuru y’amatalanto rero, ni bene urwo rugero. Italanto, ryari ifaranga ryakoreshwaga mu gihe cya Yesu. Bivugwako italanto imwe yarushaga agaciro amadorali igihumbi. Iyi nkuru iravuga umugabo wagabanije amafaranga ye batatu mu bagaragu be, bafite inshingano zo kuyashora mo imari akazunguka.

Nabonyemo ingingo ebyiri z’ibanze muri iyi nkuru. Mbere na mbere, uyu mugabo yagabanije amafaranga abagaragu be, akurikije ubushobozi bwa buri umwe. Ntabwo yigeze ashaka kurushya abagaragu be abaha ibirenze ubushobozi bwabo. Babiri bambere yahaye amafaranga menshi, bayashoyemo imari kandi babona urwunguko rwikubye kabiri ayo bari bahawe na shebuja. Ubwo shebuja yari agarutse, ababiri ba mbere baragororewe. Icya kabiri nabonye, ni uko babiri bahawe amafaranga menshi bayakoresheje neza bakaza no kugororerwa neza. Uwa gatatu, uwari afite ubushobozi buke, we yabikuyemo igihombo gikomeye.

Tekereza kuri ibi. Ntabwo Imana yigeze isaba uyu mugaragu wa gatatu gushora italanto eshanu cyangwa se eshatu. Yari iziko uyu mugaragu ntabushobozi afite bwo kuba yakoresha izi talanto neza. Uyu mugaragu wa gatatu yamuhaye amafaranga make y’inshingano, nayo ananirwa kuyacunga. Yagerageje gusobanura insinzwi ye yitwaza shebuja! Ariko hari n’ibindo yongeyeho-rikaba ari ibanga ryo gusobanukirwa iyi nkuru: Ndatinya, ndagenda mpunika italanto yawe mu butaka(Reba umurongo wa 25).

Ntiyigeze atakaza aya mafaranga, ariko nta n’icyo yayakoresheje. Ariko shebuja aramusubiza ati “Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we! (Umurongo wa 26). Umwuka w’ubwoba watumye uyu mugaraga atagira icyo akora.

Reka tubigarukeho. Nuko shebuja aramubwira ati:”Italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampa iyanjye n’inyungu yayo? (Umurongo wa 27). Tekereza iyo uyu mugaragu aza kujya kuri banki, akaba ariho ashora aya mafaranga nkuko shebuja yabivugaga. Aba yarabashishe kubona inyungu nkiyo babagaragu babiri bandi babonye. Kandi ibyo biba byaragenze neza, kubera ko ibyo shebuja yashakaga kwari uko uyu mugaragu akora ibyo abashije. Uko niko satani aturiganya. Akadutera kwigereranya n’abandi tureba ku mafaranga cyangwa impano bafite. Cyangwa satani akatubwirako abandi bahawe amahirwe aruta ayacu tutazigera tugira. Ariko Imana ntabwo ijya idusaba gukora ibyo abandi bakoze. Idusaba gukoresha impano n’ubushobozi yaduhaye.

Ndizera ntashidikanya ko Imana ifitiye umugambi buri umwe wese muri twe mu mibereho yacu. Ubuzima bubayeho mu byiringiro no kubaha ijambo ry’Imana, bituma imigambi yayo yihishura imbere y’amaso yacu. Bike dutunze birimo ubwoba, ntibishobora gutuma twuzuza umugambi w’Imana. Iyi myumvire ituma satani adushyeshyenga, ikadutera gucika intege tutageze kubyo twiyemeje ndetse n’umugambi w’Imana kuri twe

Iyi ni inyigisho yakuwe mu gitabo Battlefield of the Mind Devotional cya Joyce Meyer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza