Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Tegereza Imana wiringiye
Tegereza Imana wiringiye

Zaburi 42:5 “Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagarara mo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.

Ese umutu w’imbere ajya yiheba? Rimwe na rimwe uwanjye ajya abikora. N’uwa Dawidi ni uko. Akimara kubyumva atyo, Dawidi yashyize ibyiringiro bye mu Mana kandi ayitegereza ayihimbaza nk’umutabaziwe n’Imana ye.

Kugira ngo aneshe kwiheba n’ibyiyumvo bye, yakoresheje indirimbo no kwatura ko kubohoka. Niyo mpamvu zaburi ze nyinshi ari indirimbo zihimbaza Imana zo kuririmbira hagati mu mibereho idatuje.

Dawidi yari zi ko iyo yagwaga, n’imbaraga ze zagwanaga na we. Niyo mpamvu yibwiraga, akabwira ubugingo bwe (ibitekerezo, ubushake, n’amarangamutima), maze akisubiza mo integer kandi akikomereza ku Uwiteka Imana ye (1 Samweli 30:6).

Nitwisanga mu mibereho yo yo gukandamizwa nk’iyo, tujye dutegereza Imana twizeye, tuyihimbaze kuko ari we mutabazi n’Imana yacu, kandi twisubizemo intege, twikomeze ku Uwiteka.

Twbwe nk’abakiranutsi, dutunganiye Imana, tubiheshejwe no kwizwera Yesu Kristo, twebwe abafite ubuhungiro n’byiringiro byacu mu Mana dushobora kuririmba tukishima! Uwiteka aradutwikira kandi araturinda. Iraturwanirira tuyihimbaje. (2 Ngoma 30:17, 20-21).

Joyce Mayer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza