Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Joyce Meyer » Texte » Uko wasanwa muri Yesu Kristo
Uko wasanwa muri Yesu Kristo

"Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho."Yeremiya 30:17

Imbere y’Imana umuntu ukomeretse mu mutima ndetse n’utaramenya Yesu, ihora ishaka ko yabaremera umunezero mushya kandi ikabubaka neza yaba mu buryo bwo mu mwuka cyangwa ku buryo bugaragarira amaso.

Uko gusanwa rero Imana igukorera muri Yesu Kristo, nka bizera ba Yesu Kristo, Imana ishaka kubaka abana bayo mu mpande zose z’ubuzima. Bibiliya itubwira ko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya kandi ko ibyakera biba bishize. 2 Abakorinto 5:17

Ibi byerekana guhinduka kugaragarira mu byo wagenderagamo kera uba utagikora ahubwo usigaye ufite ubwiza bwa Yesu Kristo kuko indangagaciro z’Imana ziba ziri muri wowe. Uko ni ugusanwa kwa mbere kwa buri mwizera wa Yesu Kristo. Iyo Yesu Kristo yageze muri wowe ahindura ibintu byinshi mu buzima bwawe kuko abasha no kukomora ibikomere by’imbere muri wowe waba waratewe n’ibihe wanyuzemo, ubuzima cyangwa se abo witaga inshuti bakagukomeretsa, ibyo byose Imana ibasha kongera kugusana kandi byose bigashira.

Imana ntiyobewe ko wakomeretse bikomeye, irabizi pe! Kandi ishoboye kugukiza kuko niyo ifite ubuzima bwawe bwiza mu biganza byayo. Imana hari umunezero w’iteka ryose igutegurira nubwo yemera ukanyura mu bihe bikugoye.

Imana yiteguye kugukubira kabiri kugira ngo ikumare agahinda kose ahubwo iguhe umunezero w’ibihe byose, nkuko Bibiliya ivuga ngo: Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho. Yesaya 61:7

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza