Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Chris Oyakhilome » Uko uri muri iy’isi, Niko nawe ari !
Uko uri muri iy’isi, Niko nawe ari !

Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si. (1 Yohana 4:17).

Ubwiye umuntu uti “Uziko umeze nka Raymond neza neza,” byatera uwo muntu amatsiko akifuza kumenya uwo Raymond ari we.

Umurongo wacu ufungura, uvuga kuri Yesu, uvuga ko uko ari ari ko natwe turi muri iyi si. Rero birakwiye ko tumenya uwo Yesu ari we, turebeye mu Ijambo; ese yabayeho ate ubwo yagendaga ku isi?

Bibiliya itubwira ko yagendeye ku mazi, akavugisha amatwi atumva kandi akumva. Yavugishije amaso ahumye arahumuka. Yavugishije amaguru amugaye asubizwamo ubuzima. Ndetse n’ingingo zacitse zarakuraga ku Ijambo rye. Yavugishije abapfuye barazuka! Ubwo yacyahaga umuhengeri, abigishwa baratangaye bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira?” (Luka 8:25). Yari ateye ubwoba!

Bikanatangaza rero kurushaho kuba ibi byose yarabikoze nk’umuntu, yarashyize ubwiza bwe ku ruhande (Abafilipi 2:7). Ibi bitangaza byose n’ibimenyetso by’icyubahiro bidasanzwe byagaragaye mu buzima bwe mbere y’uko ajya ku musaraba. Ni nyuma yo kuzuka kwe yaje kuba Kristo w’ikuzo (1 Petero 1:21).

Birahambaye! None, itegereze umurongo wacu ufungura ko utavuze uti “…uko yari ari, ni ko turi” ahubwo uvuga ko “uko ari ari ko turi!” Ishusho ya Kristo w’ikuzo tubona mu Ijambo – mu ndorerwamo y’Imana – ni ishusho yawe nk’icyaremwe gishya muri Kristo. Iyo ureba mu ndorerwamo, ubona ishusho yawe, kuko indorerwamo igarura ishusho y’ikiyihagaze imbere.

Ijambo ni iyo ndorerwamo Imana yaguhaye ngo ujye urebamo maze ubone wowe w’ukuri. Bityo iyo usomye ngo “kuko uko ari ari ko turi muri iyi si,” wagombye guhita uvuga uti “Mbega, uko ari, mu bwiza bwe bwose n’icyubahiro, uko niko ndi none!” Imana ihabwe icyubahiro!

Tekereza kuri aya magambo kurusha uko wigeze, maze wite ku gukora nka Yesu, gutekereza, kuvuga no kugenda nka We. Bityo kimwe na We, ubasha kubwira amaso ahumye ngo “humuka,” kandi agahumuka! Ubasha kubwira umugaye uti “haguruka ugende,” kandi bikaba. Ubasha gukora ku bandi bagahabwa umugisha; kuko uko ari, ari ko nawe uri!

Pasitori Chris

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza