Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Guhindurwa n’amakuba
Guhindurwa n’amakuba

2 Abakorinto 4:17 “kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.”

Umuriro w’umunyamubabaro ni wo ushyira ahagaragara ubwiza bwo kuabaha Imana. Madame Guyon Buri kibazo uhura na cyo kiba gikwiriye umugambi w’Imana.

Imana ikoresha ibyo tunyura mo byose mu buzima kugira ngo ihindure kamere yacu. Mu by’ukuri, Imana ikoresha ibibazo by’ubuzima kugira ngo iduhindure kurusha uko ikoresha gusoma Bibiliya ngo iduhindure turusheho gusa na Yesu.

Impamvu iragaragara: unyura mu bintu bitandukanye amasaha 24 ku munsi. Nta muntu n’umwe ubaho aho imibabaro itagera cyangwa ngo abe afite ubwihisho kure y’agahinda, kandi nta muntu n’umwe ufite inzira y’ubuzima acamo itarimo ingorane. Ubuzima ni uruhererekane rw’ibibazo. Iyo ukemuye ikibazo kimwe ikindi kihishe inyuma kigafata umwanya wacyo. Ntabwo byose biza ari ingutu nta n’ubwo byose biza binganya umumaro mu gukura kwawe. Petero atubwira ko ibibazo ari agasanzwe aho agira ati “Mwe gutentebuka cyangwa ngo mutangazwe no kunyura mu boigeragagezo bimeze nk’ikome ry’umuriro biri imbere yanyu, kuko icyo si ikintu kidasanzwe cyatuma mumera nk’abagushije ishyano”. Imana ikoresha ibibazo kugira ngo igukurure ikwiyegereze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

NIYIDAHEMUKA kuwa 26-03-2015 saa 07:53
 

mwarahezagiwe vyukuri!imihezagiro ntihera umuntu akiriho,bandanya muhezagirwa natwe biradufasha iyo mukoreshwa n’Imana nkuko.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza