Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Ibyiza byo kuba mu mu muryango w’Imana
Ibyiza byo kuba mu mu muryango w’Imana

Umunsi wavutseho mu muryango w’Imana mu buryo bw’Umwuka wahawe impano nziza zitangaje: izina ry’umuryango, abandi usanze mu muryango, imigisha yose y’umuryango, n’umurage w’uwo muryango.

Nk’abana b’Imana duhabwa umurage ku butunzi bw’umuryango. Tukiri hano ku isi, duhabwa ubutunzi bwayo, bwo kugira neza kwayo, ubutunzi bw’ubwiza bwayo, ubutunzi bw’ubwenge n’ubumenyi, ubutunzi bw’imabaraga, ubw’imbabazi. Ariko nitugera mu bugingo buhoraho tuzaragwa ibirenze ibyo.

Uwo murage ni iki mu by’ukuri?

  • Icya 1: tuzaba n’Imana ubudatandukana.
  • Icya 2: Tuzahindurwa duse na Kristo.
  • Icya 3: Tuzakizwa kongera kubabara, urupfu n’ubumuga.
  • Icya 4: Tuzahembwa kandi dushyirwe mu yindi myanya yo gukorera Imana.
  • Icya 5: Tuzasangira na Kristo ubwiza bwe.

Mbega umurage! Ufite ubutunzi burenze uko ubitekereza. Kuba mu muryango w’Imana nicyo cyubahiro cy’isumbwe, niwo mugisha uhebuje ushobora kubona mu buzima. Ukwiye kuzirikana ko waremewe kuba mu muryango w’Imana (haranira kubikorera ukora ibyo Ishaka).

Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo (Abefeso 1:5a). Pastor Rick Warren

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza