Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Igihugu cyawe cy’ukuri ni ijuru
Igihugu cyawe cy’ukuri ni ijuru

Uwiteka, ujye unyibutsa ko igihe cyanjye hano ku isi ari kigufi. Ujye unyibutsa ko iminsi ibaze, kandi ko ubuzima bwanjye buhita bushira (Zaburi 39:5). Ndi hano ku isi igihe gito gusa (Zaburi 119:19).

Ubuzima hano ku isi ni umurimo w’igihe gito. Kugira ngo ukoreshe neza ubuzima bwawe, hari amahame abiri utagomba kwibagirwa na rimwe: icya mbere , ugereranije n’ubuzima bw’iteka, igihe tumara ku isi ni kigufi cyane. Icya kabiri, isi ni ubuturo bwacu bw’igihe gito. Ubwo utazamara igihe kirekire ku isi, ntukayihambireho. Usabe Imana igufashe kubona ubuzima bwawe ku isi nk’uko ibubona. Dawidi yarasenze ati “Uwiteka umfashe kwibuka ko igihe nzamara hano ku isi ari kigufi. Umfashe kumenya neza ko nshigaje igihe gito nkiri ku isi”.

Inshuro nyinshi Bibiliya igereranya ubuzima hano ku isi nko kuba umushuke mu guhugu cy’amahanga. Ubu sibwo buturo bwawe bw’iteka , si ryo herezo ry’urugendo rwawe. Uri hano ku isi nk’umugenzi wihitira, nk’umushyitsi usura isi.

Ubuzima nibugukomerera, niwumva ushidikanya bikurenze, cyangwa ugatangira kwibaza niba kubaho ku bwa Kristo hari icyo bimaze, ujye wibuka ko utari wagera imuhira. Umunsi wapfuye ntabwo bazagutwara bakuvana iwanyu, ahubwo nibwo uzaba ugiye iwanyu. Uwo uri we by’ukuri azagaragara mu buzima bw’iteka , kandi igihu cyawe cy’ukuri kiri mu ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza