Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Imana iranezerwa iyo dukoresheje impano yaduhaye
Imana iranezerwa iyo dukoresheje impano yaduhaye

Nyuma y’umwuzure, Imana yahaye Nowa amabwiriza yoroshye igira iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi…ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera byose.”

Ni nk’aho Imana yamubwiye iti “igihe kirageze ngo usubire mu buzima busanzwe! Ukore ibyo nageneye abantu gukora. Ukundane n’umugore wawe. Mubyare abana. Murere imiryango. Muhinge mweze murye. Mube abantu! Ni cyo nabaremeye!”

Ushobora kwibwira ko Imana ikunezererwa gusa iyo urimo gukora “ibyo mu Mwuka”- nko gusoma Bibiliya, guterana mu rusengero, cyangwa iyo urimo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ukibwira ko ibindi bisigaye by’ubuzima bwawe Imana itabyitaho.

Mu by’ukuri, ubundi Imana yishimira kwitegereza buri kantu kose k’ubuzima bwawe, waba urimo gukora, waba urimo gukina, uruhutse cyangwa se ufungura. Nta ntambwe n’imwe utera itakureba. Buri kintu cyose gikorwa n’abantu, uretse ibyaha, gishobora kunezeza Imana iyo ugikoze ufite umutima ushima. Ushobora koza amasahani, ugakanika imashini, ukagurisha ibicuruzwa, ukandika porogaramu ya mudasobwa, ugahinga imyaka, ukita ku muryango wawe byose mu buryo buhesha Imana icyubahiro.

1 Petero 4:10 “Kandi nk’uko umuntu yahawe abe ariko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bwinshi”.

Pastor Rick Warren.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza