Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Kwimenyereza guhora utekereza ku Mana
Kwimenyereza guhora utekereza ku Mana

Ubundi buryo bwo kubaka ubucuti n’Imana ni ugutegereza ijambo ryayo kenshi ku munsi. Ibyo ni byo bita “kuza ijambo”, kandi kenshi Bibiliya idutera umwete wo guhora dutekereza ku Mana, twibuka uko iteye, ibbyo yakoze, n’ibyo yavuze.

Ntushobora kuba inshuti n’Imana utitoje kumeenya ibyo ivuga. Ntushobora gukunda Imana keretse uyizi neza, kandi ntushoboora kuyimenya utazi ijambo ryayo.

Nubwo udashobora kumara umunsi wose usoma Bibiliya, ushobora kuyitekerezaho kenshi ku munsi, wiyibutsa imirongo wasomye cyangwa iyo wafashe mu mutwe kandi ugakomeza ukayuza mu bitekerezo byawe.

Kwiyumvira (meditation) abantu benshi bakunze kubifata nk’ibintu by’ubwiru byagenewe abantu bihaye Imana bakajya kuba mu bigo byabo n’abandi nk’abo. Ariko ubundi kwiyumvira ni ugushyira ibitekerezo byawe hamwe, ni ubuhanga umuntu wese ashobora kwiga kandi akabukoresha ahantu hose.

Iyo ukomeza gutereza ku kibazo ntukivaneho umutima, babyita nguhangayika. Iyo ukomeje ukomeje gutekereza ku ijambo ry’Imana nturikureho umutima uba urimo kuryiyumvira. Niba ushobora guhangayika, ushobora no gutekereza ku ijambo ry’Imana. Icyo ukeneye ni uguhindura ibitekerezo byawe ukabikura ku bibazo byawe ukabyerekeza ku mirongo ya Bibiliya. Uko urushaho gutekereza ku ijambo ry’Imana, ni ko ibyo uhangayikira bizagabanuka. “Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha,…” Zaburi 25:14.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza