Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Ntabwo uri impanuka !
Ntabwo uri impanuka !

"Ndi umuremyi wawe. Natangiye kukwitaho uhereye ukiri mu nda’’ YESAYA 44:2

’’Imana ntikora nk’umuntu ukina urusimbi’’ Albert Einstein

Kuvuga kwawe ntabwo byavuye mu kwibeshya cyangwa mu gucikwa, ubuzima bwawe ntabwo ari nk’imvura y’impangukano igwa utazi iyo ivuye. Ababyeyi bawe bashobora kuba barakubwaye batabitekereje, ariko Imana yo yari yarabiteguye.ntabwo yatunguwe no kuvuka kwawe kuko yo yari ibitegereje.

Mbere y’uko ababyeyi bawe bagusama, Imana yo yari igufite mu bitekerezo. Ni yo yabanje kugutekereza. Ntabwo rero ari impanuka ,si ishaba, si amahirwe, si uruhurirane rw’ibintu kuba uyu munsi, uyu mwanya ubu uri muzima uhumeka. Uriho kuko Imana yagambiriye kukurema! Bibiliya iravuga ngo “Uwiteka azasohoza umugambi amfitiye”.

Imana yari yaragennye buri kantu kose irema umubiri wawe. Niyo mpamvu yatoranyije ibishaka ubwoko uzavukamo, ibara ry’uruhu rwawe, imiterere y’umusatsi wawe n’ibindi byose bikuranga. Uko uteye ni ko yo yashakaga ko umera. Ni yo kandi yagennye bitari byaba ubwenge n’ubushobozi bwose ufite ndetse n’ibyihariye bya kamere yawe.

Bibiliya iravuga ngo , "uranzi imbere n’inyuma, n’amagufwa yanjye nta na rimwe uyobewe; uzi neza uko naremwe , akantu ku kandi, naremeshejwe ubuhanga nkava mu busa nkavamo umuntu.’’

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza