Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Uburyo bwo guhinduka inkoramutima y’Imana
Uburyo bwo guhinduka inkoramutima y’Imana

Guhora uganira na yo. Ntuzigera ugirana ubucuti bukomeye n’Imana kubwo kujya mu rusengero rimwe mu cyumweru cyangwa ku bwo kugira igihe kwihererana na yo rimwe ku munsi. Ubucuti n’Imana bukura uko ugenda uvugana na yo ibyo uhura na byo byose mu buzima.

Birumvikana ko ugomba kugira akamenyero ko guhura n’Imana buri munsi mu buryo bwo gusenga no gusoma ijambo ryayo. Ariko Imana yifuza ibirenze umubonano muri gahunda zawe za buri munsi. Ishaka ko uyiha umwanya muri buri kintu ukora, muri buri kiganiro, muri buri kibazo, ndetse no muri buri gitekerezo. Ushobora kuganira na yo umunsi wose ubudatuza, ukayibwira buri kintu urimo gukora cyangwa urimo gutekereza buri kanya. “Gusenga ubudatuza” bivuga kuvugana n’Imana iyo urimo kugura ibintu, utwaye imodoka, ukora akazi kawe, cyangwa se ikindi cyose waba uhugiyemo.

Benshi bibeshya ko “kugirana igihe n’Imana” ari ukujya ahantu uri wenyine na yo. Birumvikana, na Yesu yabitanzemo urugero, uzajya akenera igihe cyo kuba wenyine n’Imana, ariko kizaba ari agace gato cyane k’umunsi wawe. Buri kintu cyose ukora gishobora guhinduka igihe umarana n’Imana uramutse uyisabye kubibonamo nawe kandi ugakomeza kumva ko iri kumwe nawe.

Abaroma 4:8a “Mwegere Imana na yo izabegera.”

Pastor Rick Warren.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

aimable kuwa 6-03-2015 saa 02:31
 

twajyaga twibeshya cyane ktri ibi, imana ibahe umtgisha!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza