Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » IJAMBO RY’UMUNSI » Uko wamenya intego y’ubuzima bwawe
Uko wamenya intego y’ubuzima bwawe

Wahishurirwa ute intego Imana yari ifite ikurema? Ufite uburyo bubiri (2) bwo guhitamo. Bumwe muri ubwo ni ugushakisha nk’ukora ubufindo. Icyo ni cyo abantu benshi bahitamo. Baracishiriza, bagafora, bakajya impaka. Iyo abantu bavuga ngo “jye numvaga ko uzuzima ari kugira gutya cyangwa kuriya”, baba bashaka kuvuga ngo “ibyo nagerageje nagerageje gukekeranya ntacyo nsize inyuma.”

Imyaka ibihumbi n’’ibihumbi abahanga mu gutekereza bagiye impaka ndetse bagerageza gushaka ibisobanuro by’ubuzima. Ubuhanga mu gutekereza ni ngombwa kandi bifite umumaro wabyo, ariko iyo bigeze mu gutahura intego y’ubuzima, n’abanga baminuje baba bashakisha.

Docteur Haugh Moorhead, umwarimu w’ubuhanga mu gutekereza muri kaminuza ya Illinois y’amajyaruguru yigeze kwandikira abanyabwenge barimo abahanga mu gutekereza, abashakashatsi, abanditsi, n’abandi bantu b’intiti arababaza ati “mubona intego y’ubuzima ari iyihe? Nyuma aza kwandika mu gitabo ibisubizo bagiye bamuha. Bamwe bari bagerageje gucishiriza uko babyumva, abandi bamwemerera ko ubundi batari barigeze babitekereza ariko ko bahimbye igisubizo ubuzima bakabuha intego, abandi bamubwiza ukuri ko ntagisubizo bafite.

Benshi muri abo banyabwenge bashyizeho akarusho ko gusaba Moorhead kubandikira ababwira niba yarashoboye kubona intego y’ubuzima.

Imana ishimwe ko hari ikindi gisubizo kitari ugushakisha agaciro n’intego y’ubuzima. Igisubizo kiboneka mu guhishurirwa.

Niba ushaka kumenya intego yabwo, baza Imana. Ntabwo Imana yadushyize mu rujijo ngo duhore twibaza kandi dushakisha. Ni byiza ko wajya ubaza Imana buri kimwe cyangwa umugambi igufiteho. Nuyiha umwanya muri wowe, nayo nta kabuza izaguha igisubizo kiza ku ntego y’ubuzima bwawe.

“kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.” Abakorosayi 1:16

Pastor Rick Warren.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza