Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Pastor Rick Warren » Impamvu Rick Warren avuga ko abakristo benshi badakunda (...)
Impamvu Rick Warren avuga ko abakristo benshi badakunda amatorero yabo

Umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Rick Warren, unayobora Saddleback Church rimwe mu matorero akomeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abakristo benshi nubwo baba bafite amatorero babarizwamo, ari nayo baba barahamagariwemo gukoreramo umurimo w’Imana ariko ngo benshi muri bo usanga batayakunda.

Kuri we asanga kubera ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe bitera ibikomere abayabamo, bibakurira mu ngaruka zo kuba mu matorero yabo ariko batayakunda mu by’ukuri.

Yandika ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati ‘’ abakristo benshi bakoresha amatorero yabo ariko ntibayakunda’’ Yakomeje kandi agira ati ‘’ Nubwo benshi muri twe bigoye kumva ubu butumwa, ariko ukuri ni uko benshi muri twe tudakunda amatorero yacu kubera ibyo twahuriyemo.’’

Rick Warren yemeza ko kenshi usanga aho dusengera twarahahuriye n’ibikomere byinshi twatewe n’abo dukorana umurimo w’Imana, abadutengushye, abaduciye intege, abatuvuze, kuyoborwa n’abashumba batari abizerwa n’ibindi byinshi bituma abantu baba mu nsengero ariko batabikunze gusa bakahaguma kuko bagomba kuhaba.

Nubwo avuga ariko asanga bitari bikwiye kuko itorero ari umugeni wa Kristo, niho isi ikwiye kuba ikura ibyiringiro, ahantu Imana inyuza umugambi wayo, niyo mpamvu bikwiye ko twiga kongera gukunda itorero.

Ibi bituma rimwe na rimwe abo tubana mu itorero hari abo tugomba kubabarira kuko bidusaba gukorana umurimo, abo bikomereye bagasigarana isura mbi ku itorero , ari nayo mpamvu bikwiye guhinduka kuko ubuzima bwo mu isi busanzwe bugomba gutandukana n’ubwo mu itorero kuko ari umuryango w’abana b’Imana.

Yagize ati ‘’ Yesu akunda itorero rye cyane ko yanaripfiriye, nubwo tutagira indi mpamvu icyo gikwiye gutuma turikunda.’’

Warren aherutsa gutangazwa na Newsmax nk’umupasitori ukunzwe n’abantu benshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku rutonde rw’abagera kuri 50 bakoreweho ubushakashatsi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza