Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Ubugingo.com » Amagambo 7 meza ukwiye guhora wiyaturiraho
Amagambo 7 meza ukwiye guhora wiyaturiraho

Hari ibyiringiro bikomeye bihesha umuntu kwihanurira ibyiza kandi bikaba. Menya amagambo arindwi (7) ukwiye guhora wibwira azajya agufasha kudacika intege no gukomeza kwiringira Uwiteka Imana yawe nk’inyamaboko ibihe byose.

1. Ni cyo gituma tudacogora n’ubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, ariko umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. 2 Abakorinto 4: 16-18

2. Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isilaheli Umukiza wawe. Yesaya 43: 1-3

3. Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, uzawibuka nk’amazi amaze gutemba kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu. N’aho haba umwijima hazatambika umuseke kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro. Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro, uzaryama he kugira ugutera ubwoba. Yobu 11: 16-19

4. Ninjye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azongera abeho. Yohana 11: 25

5. Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza. Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Yeremiya 33: 2-3 6. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, nicyo kizatuma ntanga ingabo nyinshi zigapfa kubwawe n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. Yesaya 43: 4

7. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga. Yeremiya 29: 11

Pastor Etienne HAKZIMANA

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

tumusifu hilarie kuwa 16-06-2015 saa 01:34
 

koko ngo umuntu yigira imigambi ku mutima ariko igisubizokigatangwa n’Uwiteka kandi ngoibyo twibwira sibyo Imana yibwira.twe twifuza ko Imana iduhereza nyamara tudatekereje neza ariko ngo ibyo yifuza kutugirira nibyiza reka tuyemerere maze tubyakire amena.

ISHIMWE Deborah kuwa 10-06-2015 saa 14:55
 

murakoze kw’ ijambo ryubaka imitima yabeshi dutegereje nibindi

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza