Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Inyigisho » Ubugingo.com » Textes » Icyo Imana igushakaho
Icyo Imana igushakaho

Itangiriro 13:11 “nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.”

“kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.” 2 Petero 2:8.

Loti yizeraga Imana. Ariko ubuzima bwe bwagiye mu ngorane, kubera amahitamo ye. Yihitiyemo ikibaya cya Yorodani. Cyari kiza, gitoshye, ariko kiri mu nkengero za Sodomu. Abaturage baho bari bararenzwe n’ibikorwa by’urukozasoni. Akenshi intambwe imwe igana mu bibi, igukururira gutera indi irushijeho; gahoro gahoro Loti yaje gutura I Sodomu. Ikigaragara ni uko yagiye ateganya gutura mu nkengero za Sodomu, biza kurangira yatuye muri Sodomu. Bibiliya ivuga ko yaje guterwa agahinda n’ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha. Ibyo bakoraga byamutesheje umutwe ariko arahaguma. Abamarayika bamubwiye guhunga Sodomu kuko yari igiye gusenywa, byaramugoye gufata icyemezo kugeza ubwo umwe muri bo amukuruye ukuboko. Kuva muri Sodomu byaramukomereye cyane, nyamara kujyayo byaramworoheye.

Iteka ubuzima bwacu buyoborwa n’amahitamo yacu. Twagakwiye kujya dufata ibyemezo bishingiye ku kwizera Imana gusa; tukamera nka Mose wemeye kubabazwa aho kuba mu binezeza by’ibyaha. (Abaheburayo 11:25). Dukwiye kumenya neza ko Imana idukunda kandi ishaka ko tubaho neza. Dukwiye gusobanukirwa icyo Imana idushakaho mu ijambo ryayo (Bibiliya). Nituyisabe kuduhishurira ibyo yaduteganyirije. Nitugandukire ubushake bwayo ku buzima bwacu.

Niba kandi twarafashe imyanzuro mibi, dukwiye kuyisobanukirwa, tugahindukirira Imana. Na Yo yiteguye kutubabarira ikadukiza ingaruka z’amahitamo mabi twakoze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza