Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Inyigisho » Ubugingo.com » Textes » Rinda umutima wawe !
Rinda umutima wawe !

« Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka ho » Imigani 4 :23

Umutima ufatwa nk’uruganda rw’ibanze ku wizera, kuko ari ho kicaro cy’amarangamutima n’imbamutima. Ni cyo gice cyambere cy’ibanze cyidufasha gushyikira na n’Imana ( cyane binyuze mu isengesho). Iyo hari ibyo Mwuka wera atuzaniye, nta handi bijya usibye ahantu h’ingenzi ari ho mu mitima.

Rimwe na rimwe ikibazo kijya kivuka ni uko hari igihe usanga nta mwanya uhari kubera ibintu bitandukanye biba bihuzuye akenshi usanga nta n’umumaro bidufitiye. Ibi rero bikaba bituma habaho ingorane z’uko ibyiza binadufitiye umumaro biturutse ku Mana biza bikabura aho bijya.

Akenshi dushobora kuhasanga ubwoba n’impungenge zidafite aho zishingiye, byombi bifatwa nk’umwanzi ukomeye w’ukwizera. Mu gihe ko ukwizera ari ryo shingiro ry’imibanire yacu n’Imana. Turasabwa gushikama mu kwizera. (Abaheburayo 11 :6)

Umujinya n’inzangano ni bimwe mu bituma kandi twangirika mu buzima bwa roho, bikaba byakwangiza umubano wacu n’Imana.

Yakobo 1 :19-20 « Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw’abantu budasohoza gukiranuka kw’Imana ».

Ntitukararikire iby’isi ngo twoshywe na byo kuko bishobora kudukurira mu byaha byanatubyarira (Yakobo 1 :14-15). Ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana (Yakobo 4 :4).

Nshuti yacu, si byiza kwitereza nabi uko utari ndetse no kwipfobya kuko burya byose bizanwa n’umwanzi kugira ngo akubuze ibyiza Umwami Imana yakugeneye.

Dore ibintu bine bizagufasha kugirana umubano mwiza n’Imana : • Ujye uhora utumbiriye umusaraba Kristo yabambweho kandi ntuzibagirwe urupfu yaphuye ku bw’ibicumuro byawe agira ngo agucungure. • Gusenga Imana. • Gusoma Bibiliya. • Kugirana imikoranire n’imibanire myiza na bene so (wo mu ijuru).

Ibi bintu 4 bizagufasha kugera ku mubano mwiza n’Imana yawe. Birumvikana, ntabwo turi intungane, kuko hari igihe kigera ukumva ucitse intege. Ariko Uwiteka yuzuye urukundo n’imbabazi, azadusindagiza adusubize atwongere integer kugira ngo dukomeze urugendo rujya mu ijuru. Tugomba kuba hafi ye (Uwiteka) tukamugumaho kugira ngo adufashe muri byose . «Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga» Abafilipi 4:13.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza