Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Inyigisho » Ubugingo.com » Textes » Urufunguzo ruzagufasha kwirinda amoshya
Urufunguzo ruzagufasha kwirinda amoshya

Iyo umuntu ahoza umutima ku biri mu ijuru, ntatakaza ibyiringiro bye. Uba ufite umusingi kandi bigufasha gutekereza mu buryo bwagutse ugasingira icyo Kristo yagufatiye.

Kutishushanya n’isi uko igenda. Ahubwo ugaharanira guhinduka rwose. Guhinduka ni urugendo Imana ikorana n’umukristo ikagenda imwigiza imbere. Umuntu akwiye guhora yihatira kwiga ijambo ry’Imana no guhuza ibitekerezo byacu n’amategeko y’Uwiteka nk’uko dusabwa kuyibwira ku manywa na nijoro.

Kwirinda kandi igihe cyose. “Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.’’ 1Petero 1:13

Imana idukorera byose, yaduhaye Kristo ariko idusaba kwirinda kuko umwanzi satani aba aduhiga cyane mu gihe twiyeguriye Imana.

Tugomba rero kujyana ibitekerezo byacu kure y’ibitari iby’Imana byose kugira ngo Imana ibone uko ikorera mu bitekerezo byacu. Bizatuma turushaho kwegera imbere kuko tubashishwa n’uwadukunze akatwitangira.

Niba ubasha kureka Imana ikagenzura intekerezo zawe, witoze kubahiriza biriya byose uzabaho uko Imana ibishaka. Uzabigire umwitozo uzagirira umugisha ku Mana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza