Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abagore 5 muri Bibiliya b’indashyikirwa kubera imico (...)
Abagore 5 muri Bibiliya b’indashyikirwa kubera imico n’ibikorwa byabo

Abagore bagize umumaro ukomeye mu mateka ya Bibiliya. Ibitekerezo byabo, n’uburyo bari babanye mo n’Imana byagize ingaruka ikomeye kandi nziza ku bantu bo mu isi y’iki gihe.

Sara yubashye umugabo we Aburahamu ku buryo butangaje, Mariya yatoranijwe n’Imana mu bandi bakobwa ngo abyare Umucunguzi Yesu Kristo. Aba bagore bose uko ari batanu mu bigaragara ubuzima bwabo buratangaje ndetse baranarangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Sara- Umugore wubaha:

1 Petero 3 :5-6 « Abagore ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo, nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutwe we. Namwe muri abana b’uwo niba mukora nezantumugire ubwoba bubahamura».

Sara yakurikiye umugabo we Aburahamu atazi aho bagiye kubera isezerano ry’Imana yari yabasabye guhaguruka bakerekeza mu gihugu batari bazi. Yagomabaga kuba yagira ugushidikanya ashingiye ku kwizera guke yari kugira ku bijyanye n’ibyo Imana yari yabasezeranije kuburyo yari koshya umugabo we ntibakore ibyo yari yabasabye bijyanye no guhaguruka bagasiga igihugu cy’i wabo bakajya mu cyindi cy’isezerano.

Rahabu- umugore waranzwe n’ukwizera gukomeye :

Abaheburayo 11 :31 « Kwizera ni ko kwatumye uwo Rahabu atarimburanwa n’abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro ».

Binyuranye n’abagore bandi bane (4) muri busange muri iyi nkuru. Rahabu ntiyari azwi nk’umuntu w’intungane imbere y’Imana, ahubwo we yari azwi nk’umuntu wari indaya mu gace yabaga mo. Rahabu yavuye mu byo yizeraga bidatunganye yemera kwakira agakiza. Akaba yahamagawe kubera ko yakiriye intasi akazicumbikira i we ndetse ku bucyeye bwabo akanaziyobora inzira aho kuziyobya. Yakobo 2 :25 « Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira ? Imana yamukijije uburaya bitewe n’intambwe imwe yateye akakira agakiza.

Rusi - Umugore w’imico myiza :

Rusi ntiyigeze atererana Nyirabukwe Nawomi mu bibazo byari bikomereye umutima we byo kuba yari amaze gupfusha umugabo we. Rusi 1 :16 « Rusi aramusubiza ati “winyinga kugusiga, no gusubira yo ngo ne gukurikira, kuko aho uzajya nanjye ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwa we ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yajye” »

Nubwo Rusi yasabwe na nyirabukwe Nawomi kwisubirira mu gihugu cy’i wabo ; we yaratsimbaraye yanga kujya yo ndetse afata icyemezo cya gitwari cyo kumuguma (nyirabukwe) i ruhande.

Ubundi Rusi yagombaga kuba yatererana Nawomi akajya kwishakira undi mugabo cyane ko yari akiri muto. Ariko yahisemo kumuguma i ruhande ndetse aranamwubaha. Ibi rero ni byo byatumye Rusi afatwa w’intwari kandi w’imico myiza. (Rusi 3 :11) Rusi ntiyari kubasha kumenya ahazaza igihe yavaga i Mowabu. Ariko Nyagasani we yari abizi.

Esiteri – Umugore w’umunyamurava no kwitanga :

Esiteri 4:16 « Genda uteranye abayuda bari i Shushani mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo munywa cyangwa icyo murya.»

Esiteri yari umugore mwiza kandi w’igikundiro. Ariko ubwiza bwe bw’inyuma bwari agace gato kuri we kuko n’imbere mumutima byari uko. Akaba yari umwana w’imfubyi wari yararezwe akanitabwaho na nyirarume Morodekayi. Mu buzima bwe akaba yari umunyabwenge kandi yubaha Imana ndetse nyuma aza kugirirwa ubuntu aba umwamikazi.

Ubutwari yagize ahangaha rero ni uko yemeye guhakirwa benewabo I bwami anasaba bene wabo gusenga biyirije ubusa kugira ngo Imana irokore ubwoko bw’iwabo bw’ubuyuda kugira ngo buticwa nk’uko byari byategetswe na Hamani. Ibi bikaba byaranatanze umusaruro mwiza kuko nyirarume Morodekayi wari yaranamureze atigeze abambwa nk’uko byari byategetswe na Hamani.

Mariya- Umugore wabyaye umucunguzi :

Luka 1:38 «Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w’Umwami Imana, bimbere uko uvuze”. Nuko Marayika amusiga aho aragenda». Abenshi mu bahanga mu bya Bibiliya bemeza ko Mariya yari umwangavu mbere y’uko abonekerwa na Marayika Gaburiyeli. Ndetse mu bwangavu bwe, Imana yamufataga nk’umukobwa w’umutima (udasamara). Yizeraga Imana n’ubwo atari yakamenya ibizamubaho mu buzima bw’ahazaza h’icyo gihe.

Akaba afatwa nk’intwari kuko yabyaye Umwana w’Imana nk’uko byari atarigeze yiyandarika ndetse akaharanira kurwana ku buzima bwe igihe Herode yabugenzaga.

Iyi nkuru tuyikesha “whatchristianwanttoknow.com”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza