Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko nta (...)
Abahezanguni b’Abahindu mu Buhinde bifuza ko nta mukristo uzaba ukirangwayo mu mwaka w’2021

Abahezanguni b’Abahindu, ari nabo biganje mu gihugu cy’Ubuhinde baratangaza ko bifuza ko mu mwaka w’2021. Nta mukristo uzaba ukibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Infochretienne.com yatangaje koi bi babivuze kuri uyu wa kabiri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Repubulika ( Republic Day), kuko Ubuhinde bwatangiye gukoresha itegekonshinga mu w’1950, umuhango wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa François Hollande.

Abahezanguni b’abahindu bakunze kugaragariza urwango rukabije umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa, aho kwitwa umukristo biba bimeze nk’icyaha, bigakabya iyo bimenyekanye ko hari abo ushaka guhindurira kuba abakrist. Aba bakaba barihaye intego y’uko nta mukristo uzaba ukirangwa mu gihugu cy’Ubuhinde bitarenze mu mwaka w’2021.

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikandamiza abakristo ku rwego rwo hejuru, kuko mu cyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2016, cyagaragaje Ubuhinde mu bihugu 10, bitoteza abakristo cyane ku isi.

Kuva Narendra Modi, umuhindu w’umuhezanguni yajya ku butegetsi akaba Minisitiri w’intebe mu Buhinde, gutoteza abakristo byafashe indi ntera ku buryo abo mu Bahindu, bifuza kukigira Leta yabo gusa, itarangwamo abo mu yandi madini n’amatorero mu myaka itanu iri imbere.

Igihugu cy’Ubuhinde gituwe n’abasaga Miliyari 1.3, abakristo bakaba ari miliyoni 25 gusa, bose babayeho ubuzima busa n’ubuhora mu kaga kubera gutotezwa cyane n’Abahindu.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Innocent K.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

BAJYINAMA Jean Bosco kuwa 31-01-2016 saa 08:25
 

Ninde wadutandukanya n,urukundo rwa kristo? Ni inkota,amakuba,gutotezwa,kurenganywa,ibyo byose duhura n
abyo ariko Kristo aturengera muri ibyo byose !

Rwose abo bavandimwe bacu b,Abakristo bo mu Buhindi nibahumure Yesu Kristo yaratsinze! Yatsinze Se w,ibinyoma ariwe Satani,nabo Bahindu dukwiriye kubasengera bakabona ku mucyo wa Kristu.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza