Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo 2000, harimo abapasiteri 28 bari muri za (...)
Abakristo 2000, harimo abapasiteri 28 bari muri za gereza muri Eritreya

Eritreya ni kimwe mu bihugu bito bigize umugabane wa Afurika, kikaba giherereye mu ihembe ry’uyu mugabane. Gifite ubuso bungana n’ 120,000 km2, kigaturwa n’abaturage Miliyoni 6, ni kimwe mu bihugu bikennye ku isi.

Kuva mu mwaka w’1993, nta yandi matora araba, iki gihugu kiyobowe na Issayas Afewerki mu myaka 22.

Intambara, Gutoteza, gukandamiza, iyicarubozo, imirimo y’agahato, akarengane ni ibimwe mu byaranze ingoma ya Issayas Afewer wanamennye amaraso menshi mu gihe cye kuko iki gihugu kimaze iyi myaka yose 22 mu ntambara.

Kubera ibi bibazo byibuze abasaga Miliyoni y’abaturage b’abanya Eritreya bagannye iy’ubuhungiro kuva mu mwaka w’2004. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko buri kwezi abantu bagera ku 3000 bambukiranya imipaka ya Sudani na Etiyopiya bihana imbibi n’iki gihugu. Umuryango w’abanyamukuru batagira umupaka kandi ushyira iki gihugu ku mwanya wa mbere mu bihugu biniga itangazamakuru ku isi.

Ubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka hatangazwaga uko itotezwa ry’abakristo rihagaze hirya no hino ku isi, Eritreya yaje ku mwanya wa gatatu, mu bihugu abakristo bafite akaga gakomeye ku rwego rwo hejuru, nyuma ya Koreya y’Amajyaruguru ndetse na Iraki.

President wa Eritreya Issayas Afewerki ukoresha gutoteza gukabije

Muri ibi bibazo byose birimo itotezwa rikabije, abakristo bagize umubare munini w’imfungwa zibarizwa mu za gereza 200, aho ubuzima bwazo burushaho kuba bubi uko iminsi igenda.

Urubuga rutangaza amakuru ya gikristo Infochretienne.com rwatangaje ko Eritreya yahakanye ko hemerwa imiryango ya Gikristo, ari nako abayibarizwamo barushaho gutotezwa, abafatwa bagafungwa nta yindi nkurikizi. Kugeza ubu habarurwa abakristo 2000 mu za gereza, harimo n’abapasiteri 28.

Ntako abakristo batagira ngo baharanira uburenganzira bwabo

Mu mwaka w’2004, nibwo umwe mu bapasiteri bafite itorero rikomeye rya Pantekoti yafaswe arafungwa, hatabayeho urubanza. Kuva yafatwa umugore we n’abana be bahise babuzwa kumusura, kuburyo kumenya amakuru ye bigoye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Marcel kuwa 22-02-2016 saa 00:38
 

Nta bwenge, nta mbaraga byabasha ku rwanyu Imana. iherezo abari muri Christo Yesu bazasohokana intsinzi.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza