Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo 7 bazanye impinduka zikomeye ku isi mu bihe (...)
Abakristo 7 bazanye impinduka zikomeye ku isi mu bihe byabo

Cristóbal Krusen, usanzwe uzwiho gutunganya amafilimi, akaba afite n’ikigo kizitunganya, mu gitabo cye yanditse cyasohotse mu kwezi gushize yagaragajemo bamwe mu bakristo bagiye bazana impinduka zikomeye mu isi mu gihe cyabo. Uyu mugabo avuga ko nubwo rimwe na rimwe ibyo abakristo bakora bidakunze gutindwaho cyane, ariko Bizana impinduka za hato na hato aho baba batuye ndetse no ku isi muri rusange.

Mu gitabo cye yise ‘’ They Were Christians: The Inspiring Faith of Men and Women Who Changed the World’’, avugamo abari abakristo ( abagore cyangwa abagabo) bakaba barahinduye isi bifashishije imyizerere yabo cyangwa se ubundi buhanga bwo mu buzima busanzwe.

The Christian Post yanditse ko Krusen yagaragaje abakristo byibuze 12 babashije kuzana impinduka nziza mu buzima bw’Amerika ndetse no mu mateka y’isi muri rusange.

Agira ati ‘’ Aba ntabwo bari abantu bashaka kugaragaza ibyo bizera gusa ngo bigishe mu matorero yabo, oya, ahubwo banagize impinduka zikomeye bazanira isi, hamwe n’umubano bari bafitanye n’Imana byanabafshije guhindura isi mu gihe cyabo.’’ Mu kiganiro na The Christian Post, Krusen yemeza ko babayeho barinda imyizerere yabo ariko bakagaragaza impinduka zikomeye kubera ibyo bagezeho.

Muri iyi nkuru ntibiza gukunda ko twinjira mu buzima bwa buri muntu, ariko reka tuvuge gato kuri 7 muri bo nk’uko Krusen yabagarutseho mu gitabo cye:

1. Dag Hammarskjold, yavutse tariki 29/7/1905. Akomoka mu gihugu cya Suwede, akaba yaranabaye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1953. Yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Zambiya mu kwezi kwa cyenda 1961.

Dag Hammarskjold Krusen mu gitabo cye avuga ko Dag Hammarskjold yagaragarije isi muri rusange mu buryo bukomeye imyizerere ya gikristo, kandi bigatanga umusaruro ufatika. Ngo yakundaga kuvuga ko Suwede yamaze igihe kinini imusengera kugeza aho Imana yumviye amasegesho yabo ikabaha umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ukomoka muri icyo gihugu mu mwaka w’1953.

Uruhare rwe nk’umukristo ngo rwabaye intandayo y’ubwingenge no kwibohora igitugu cy’abakoloni kuri Leta nyinshi mu myaka y’1950-1960.

2. John D. Rockefeller, uyu ni umunyemari wari unakize mu gihe cye, yabayeho mu myaka y’1800, akaba yari afite uruganda rw’amavuta. John D. Rockefeller wabarizwaga mu itorero ry’Ababatisita ngo yaranzwe n’umutima wo kugira Ubuntu no kwitanga kuburyo mu gihe cye yatangaga hejuru y’icyacumi, akanagenera itorero yasengeragamo 10% by’umutungo we. Uyu kandi ngo yatanze amafaranga menshi agombora abakoreshwaga imirimo y’uburetwa nk’abacakara.

John D. Rockefeller Krusen yanditse ko uruhare rw’uyu mugabo nawe rwatanze impinduka zikomeye nk’umukristo kand bibera urugera umubare w’abatari bake, bakurikiranye umutima w’impuhwe yagiraga.

3.

Frederick Douglass: Uyu yakiriye agakiza ku myaka 13, nyuma aza no kuba umwalimu mu ishuri ry’abana bo ku cyumweru. Amateka ye agaragaza ko yabayeho ubuzima bw’abacakara mu myaka y’1800, akaba ariko yaragize uruhare runini mu kwigisha bagenzi b’abacakara iby’ubukristo cyane ashingiye ku isezerano rishya muri Bibiliya.

Frederick Douglass Krusen yanditse ko Douglas yabaye umuvugabutumwa ukomeye mu mwaka w’1839, bikamuhesha uburyo bwiza bwo kurwanya yivuye inyuma ubucakara, cyane ko yari yarashatse umugore w’umuzungukazi ari nawe wamwigishije gusoma no kwandika.

4. Charles Dickens: uyu nawe wabaye umukristo w’Umwongereza, akaba no mu itorero ry’abakristo yari umwanditsi w’inkuru zitandukanye, akaba yaribandaga ku butumwa bwiza yifashishije imigani Yesu yacaga. Krusen amuvuga nk’umuntu wakoze uko ashoboye mu kuzana impinduka mu isi kubera gukwirakwiza inkuru zikubiyemo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi zigahindura benshi.

Charles Dickens 5. Florence Nightingale: Uyu mugore nawe yabaye umuyoboke w’itorero ry’abakristo mu Bwongereza. Krusen yanditse ko yakunze gufata umwanya munini asenga Imana ngo imuhe gukora ibyo imwifuzaho ngo abone uko ahindura isi. Akomeza avuga ko abifashijwemo n’umuvugabutumwa utaravuzwe izina wo muri Amerika, kugera ku ntego ze, nawe uruhare rwe rukaba ngo rudashidikanywaho mu kuzana impinduka ku isi.

Florence Nightingale 6. Abraham Lincoln: Yavutse tariki 12/02/1802, aba Perezida wa Amerika mu 1861. Krusen avuga ko habayeho impaka nyinshi zo kwemeza niba koko Lincoln yari umukristo, ariko yandika ko ahamya neza ko yari we koko kandi ko yizeraga Kristo neza. Mu gihe cye nawe Krusen yanditse ko afatwa nk’umwe mu bagize impinduka zikomeye mu isi.

Abraham Lincoln

7. Louis Pasteur: Uyu ni Umufaransa w’umuhanga mu bijyanye n’Ubutabire, akaba afatwa nk’inkingi mu kurengera ubuzima bwa muntu kuko yagize uruhare rukomeye mu guhindura isi avumbura amwe mu mahame arengera ubuzima bw’umuntu, ahagana muw’1800.

Louis Pasteur Krusen yanditse ko uyu yamenyekanye kubera kuvumbura ibijyanye n’inkingo (gukingira) za Virusi zitandukanye, bagiteri ndetse n’ibindi. Uyu kandi ngo yigeze kwandikira umuntu w’inshuti ye ko yumva agiye kuvumbura ibitangaza, akaba ngo yarafataga umwanya muri Laboratwari ye agasenga Imana ngo imwongerere ubwenge no gucengerwa n’akazi yakoraga. Bivugwa ko yari umugabo wubaha imyizerere ye, akaba yarabarizwaga muri kiliziya gaturika.

Ngabo bamwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isi, kimwe n’abandi benshi batavuzwe. Ubuhanga bwabo mu buzima busanzwe bwatumye isi ibibukira ku byo bakoze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza