Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo bakomeje gusohoka mu gihugu cya Misiri nko mu (...)
Abakristo bakomeje gusohoka mu gihugu cya Misiri nko mu gihe cy’Abisirayeli

Egiputa cyangwa se Misiri ni igihugu kizwi cyane mu mateka kuva kera, cyane cyane iyo winjiye muri Bibiliya. Iyo inyigisho nyinshi zitangwa n’abigisha batandukanye bagereranya Egiputa nko mu byaha, ahantu habi mu buretwa, mu bibazo, mbese hasa nahashushanya ibihe bibi by’ingorane cyane ku bakristo, kuburyo umuntu wese yakwifuza kuhava.

Iyo usomye Bibiliya ubona ukuntu ubwoko bw’Abisirayeli bwahagiriye ibibazo bikomeye kubera gukoreshwa uburetwa na Farawo, ariko Imana ikaza gufata umwanzuro wo kubakurayo ikabajyana i Kanani, ikoresheje umugaragu wayo Mose.

Iki nicyo gihe kizwi cyane abantu bavuye muri Egiputa icyarimwe kandi ari benshi. Isura nk’iyi ishobora kugaruka nubwo itagera ku ntera nk’iy’icyo gihe nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gikristo InfoChretienne.com ruvuga ko ubukristo muri kiriya gihugu bugenda busubira inyuma uko iminsi igenda ishira, bikarushaho kuba bibi kubera abava mu gihugu bahungu imvururu za politiki, ubukungu butifashe neza ndetse no guhutazwa n’udutsiko tw’abasirikare baba bashaka kwigarurira tumwe mu duce tw’igihugu.

InfoChretienne.com ikomeza ivuga ko kuri ubu hari impungenge kubera umubare w’abakristo bakomeza kwimuka ari benshi berekeza ku migabane y’i Burayi na Amerika.

Nubwo igihugu cya Misiri kibitse amwe mu mateka y’ubukristo, ni kimwe mu bihugu bigaragaramo abakristo bake kimwe n’ibindi bihugu biherereye mu duce tw’amajyaruguru ya Afurika tuniganjemo umubare wo hejuru w’abayoboke b’idini ya Isilamu.

Ibi bituma muri utu duce habonekamo imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akaze ya Isilamu, ikunze kwibasira abakristo babarizwa mu duce ikoreramo. Muri utu duce kandi kubera imvururu za politiki abakristo kimwe n’abandi baturage barushaho kwimukira ku yindi migabane mu rwego rwo gushaka amahwemo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza