Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo barenga Miliyoni 200 ku isi ntibahabwa (...)
Abakristo barenga Miliyoni 200 ku isi ntibahabwa ubwisanzure busesuye

Imibare itangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahuriro y’imiryango ya gikristo hirya no hino ku isi, ivuga ko abakristo barenga Miliyoni 200 babayeho ubuzima bwo gutotezwa mu duce dutandukanye tw’isi.

Abavuga ibi berekana ko ibikorwa byo gutoteza abakristo bigenda bifata indi ntera uko imyaka igenda ishira, kuburyo hari impungenge ko ubukristo burimo kwinjira mu kaga nk’ako itorero ryahozemo mu bihe bya mbere by’intumwa.

www.aed-france.org, ni urubuga rutangaza rukanatabariza abakristo batotezwa rwerekana ko abakristo henshi ku isi badashobora kubaho bisanzuye kubera ibyo bakorerwa rimwe na rimwe biba binashyigikiwe na Leta z’ibihugu, bitaba bishaka ukwiyongera byita ugukabije kw’imibare y’abakristo.

Kugeza ubu mu bihugu bitandukanye cyane ibyiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu, abakristo bakomeza guhunga, kuvanwa mu byabo, gutotezwa mu buryo bukomeye, abandi bakicwa. Ibi akaba ari byo bituma imibare y’abatotezwa igenda izamuka ku buryo bukabije.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza