Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo bo mu Bushinwa bateguye amasengesho y’amasaha (...)
Abakristo bo mu Bushinwa bateguye amasengesho y’amasaha 24,iminsi irindwi

“Musenge ubudasiba,mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”1 Abatesalonike 5:17-18

Mu gihugu cy’Ubushinwa hamaze iminsi havugwa itotezwa rikomeye ryibasira abakristo ariko nkuko byemezwa n’imiryango itegamiye kuri leta, bigaragaza ko Ubushinwa mu myaka iri imbere hazaba hari umubare munini w’akristo muri cyo gihugu cyihariye kimwe cya kane cy’abantu batuye muri iy’isi.

Abakristo babarirwa mu bihumbi nibo barimo bitabira gahunda biyemeje yo gusenga amasaha 24, iminsi irindwi yose igize icyumweru, aho batangije ayo masengesho agamije gusenya imfatiro z’ibigirwamana. Aya masengesho arimo kubera mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’Ubushinwa igikorwa kitamenyerewe muri cyo gihugu.

Nubwo bifatwa ko bitamenyerewe kubaho mu bushinwa, ni igikorwa kimaze imyaka itandatu gitangiye ubwo batangiraga ari iteraniro rito ariko ubu rikaba rigeze ku rwego rwo guhuriza hamwe amatorero abarirwa mu magana yahoo mu bushimwa, gusa nta televiziyo cyangwa kamera byemerewe kuba byafata cyangwa ngo byerekane uko ayo masengesho.

Mu myaka ishize Leta y’Ubushinwa yashatse kurandura imyemerere ya gikristo muri cyo gihugu, ahagana mu mwaka w’1940 abakristo bagera 500000 bicwa bazira imyemerere yabo, uko ibihe bigenda bisimburana niko abakristo bagenda biyongera muri cyo gihugu nubwo hakigaragara umubare munini wabatizera Imana data.

Aya masengesho ayobowe na Ha Bining, akaba yaratangaje ko bafite inzozi z’ukuzubaka urusengero rugenewe gukorerwamo amasengesho yo gusengera igihugu cy’Ubushinwa n’isi muri rusange.

Abitabiriye cyangwa bakagira uruhare muri iyo gahunda yo gusenga, bavuga ko bizeye neza ko hari igihe igihugu cyabo cyizabera amahanga umugisha binyujijwe mundangagaciro z’Ubuman, Feng Kai yagize ati “ mu buzima bwacu nk’Abakristo twizera ko tugomba kubera umugisha abandi. Imana yabwiye Aburahamu iti” nzaguha umugisha, nzakuza izina ryawe kandi uzaba umugisha. Imana imuha umugisha.” Yakomeje avuga ati”Abashinwa rero nabo ni igihe cyabo kugira ngo bahabwe umugisha.”

Mu Ubushinwa kugeza ubu harabarirwa abakristo bagera kuri miriyoni ijana,umubare uri hasi cyane ugereranije n’abaturage bose batuye icyo gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza