Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristo muri Pakistani bari mu bwoba bukabije nyuma (...)
Abakristo muri Pakistani bari mu bwoba bukabije nyuma yo kubatwikira urusengero na za Bibiliya

Abakristo bo mu gihugu cya Pakistani, kuri ubu babayeho mu bwoba bukabije, nyuma y’aho intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu, zitwikiye urusengero na za Bibiliya hamwe n’ibindi bitabo bya rimwe mu matorero yaho.

Infochretienne.com yatangaje ko mu minsi ishize aribwo ahitwa Bath, mu ntara ya Pendjab, habayeho gushyamirana hagati y’abakristo n’abayisilamu, kuko bamwe baba bashinja abandi gusakuza mu gihe cy’imisengere yabo. Ibi byatumye rumwe mu nsengero, za Bibiliya ndetse n’ibindi bitabo by’itorero bitwikwa ku matariki ya 6 na 7 z’uku kwezi kwa mbere.

Gutwika insengero no guhohotera abakristo muri Pakistani ni nk’ibisanzwe

Nubwo atari ubwa mbere ibi biba, ariko polisi igenda igaragaza kugenda biguru ntege, kuko n’igihe ibi byabaga yatangaje ko byatewe n’ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi. Umwe mu bahamya ko babonye igihe byatwikwaga yavuze ko, polisi ititaye ku bimenyetso yabahaye mu gihe yakoraga iperereza. Ibi bikaba birushaho gutuma abakristo babaho mu buzima bw’ubwoba.

Banki imwe y’abaturage ya BPCA ikaba yarahise itangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira iri torero kugira ngo hongere kugurwa izindi Bibiliya n’ibindi bitabo byaryo byatakajwe.

Pakistani ni kimwe mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu, kuko bagera kuri 96,4% by’abaturage bose bagize icyo gihugu, naho umubare w’abakristo ukaba ari 1,6%. Uyu mubare nyamuke w’abakristo, ubayeho ubuzima bugoye kuko barushaho gukandamizwa n’abayisilamu uko iminsi igenda ishira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza