Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abakristu b’Abanyamisiri bari bashimutiwe muri Libya, (...)
Abakristu b’Abanyamisiri bari bashimutiwe muri Libya, barekuwe

Abakristu b’abakobute 13 b’Abanyamisiri bari bashimutiwe mu gihugu cya Libiya mu mugi wa Sirite, aho bari bari mu kazi bisanzwe, ubu barekuwe kuri uyu wa kabiri tariki 6/01/2014.

Nk’uko bitangazwa na Al Jazeera, aba cumi na batatu bafashwe nyuma yuko haherutse gufatwa abandi barindwi.

Umutangabuhamya Hanna Aziz, yari yavuze ko aba ba rushimusi bagiye aho aba banyamisiri bari bacumbitse, babaka ibyangombwa. Abayisilamu bakabarekura ariko abakristu bo bambikwa amapingu, barajyanwa.

Aziz yagize ati, "Abagabo 15 bipfutse mu maso baje mu modoka enye. Bari bafite urutonde rw’amazina y’abakristu bari muri iyo nzu. Igihe berekwaga ibyangombwa; abayisilamu bararekuwe naho abakristu barabohwa.”

Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi, rwavugaga ko abo bakristu bajyanywe n’umutwe w’amabandi.

Muftah Marzuq, umwe mu bayobozi b’umujyi wa Sirite, yagize ati, "Abo banyamisiri bari bajyanwe n’umutwe w’amabandi kuko batumvikanaga ku mafaranga babakaga."

Akaba ariko atangaza ko abo bakristu baje kurekurwa nyuma y’ibiganiro n’uwo mutwe.

Tubamenyeshe ko igihugu cya Libiya kiri ku mwanya wa cumi na gatatu ku rwego rw’isi, mu bihugu abakristu batotezwa cyane.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza