Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abantu 10,000 mu Bufaransa bakoze imyiyerekano yo (...)
Abantu 10,000 mu Bufaransa bakoze imyiyerekano yo kwamamaza Kristo mu mijyi 8

Abantu basaga 10,000 bakoze imyiyerekano bise iyo kwerekana icyubahiro cya Kristo mu gihugu cy’Ubufaransa muri gahunda yiswe ‘’Marché pour Jésus’’, igikorwa cyabereye mu mijyi 8 mu mpera z’icyumweru gishize. Aba barimo 5,000 bo mu mujyi mukuru wa Paris bazengurukanaga ibitambaro byanditseho amagambo ashimangira ibyishimo bahabwa no kuba barizeye Yesu Kristo.

InfoChretienne yatangaje ko Vincent, umunyamakuru wa Top Chretien yavuze ko muri iyi myiyerekano hanajemo amakamyo 6 yagendaga avuza urusaku agabanyije mu matsinda atandukanye y’abiyerekanaga, indirimbo ndetse n’imbyino zitandukanye, aho bagiraga bati ‘’ turaririmba kubw’icyubahiro cya Yesu.’’

Abakristo baba babukereye kwamamaza ibyo bemera nta pfunwe

Abitabiriye iki gikorwa bashimira cyane umuyobozi w’umujyi wa Paris, Polisi y’igihugu, ariko cyane cyane bagashimira Umwami Yesu wabahaye uyu munsi.

Undi mujyi wabereyemo iyi myiyerekano ni Alsace, aho abantu 900 barimo abakiri bato, imiryango n’abana babo bakoze urugendo nabo nk’uru. Aba nabo bagendaga baririmba mu matsinda aho bavugaga gukomera kwa Yesu bagira bati ‘’ Ntawabasha kurondora uko Imana ihambaye’’, ibi ariko babikoraga ari nako basengera abayobozi mu nzego zitandukanye.

Iyi myiyerekano iba muri gahunda yiswe ‘’ ’Marché pour Jésus’’ yatangiye mu mwaka w’2001, ikaba ari ngarukamwaka. Ni gahunda yatangijwe mu rwego rwo gushishikariza abakristo mu gace runaka bashobora kwiyegeranya bagakora urugendo runaka mu mihanda itandukanye bagamije kumenyekanisha Kristo bizeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza