Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abantu bakuvugiriza induru umutima warayivugije (...)
Abantu bakuvugiriza induru umutima warayivugije kera

Abantu bo mu minsi ya none bagaragaza kudatinya kuba ibyigenge, gukora iby’isoni nke no kutubaha Imana uko ibintu bigenda bihinduka n’abantu ntibasigara. Ibintu bitubahishaga abantu kera ahubwo ubu usanga aribyo bita ubusirimu cyangwa se ibigezweho.

Pasteur Habyarimana Désiré ni umushumba w’itorero rya ADEPR i Gahanga. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bagira amahirwe yo kubana n’abantu batandukanye kubera imirimo asanzwe akora y’ubushumba ndetse n’indi yo mu buzima busanzwe, dore ko ari n’umuyobozi wa rumwe mu mbuga za gikristo zikorera mu Rwanda akenshi unasanga ari hamwe mu hahurira ingeri zitandukanye z’abantu. Ibi bituma abasha gukurikirana imyitwarire itandukanye igaragara mu bantu.

Pasteur Habyarimana Désiré umushumba wa ADEPR Gahanga

Ubwo yaganiraga n’UBUGINGO.COM yagize icyo adutangariza kuri iyi mico idahwitse igaragara mu bantu b’iki gihe rimwe na rimwe usanga bita ubusirimu mu rwego rwo kuyisiga no kuyigira myiza. Mu magambo ye yagize ati: “Ibyo umuntu akubwira ko kuri we ntacyo bimutwaye, nyamara mu bandi yarabaye iciro ry’imigani ntukabifate ko koko ntacyo bimubwiye kuko umuntu aremanywe amategeko kandi Imana yaduhaye umutima nama. Mbere yo gukora ikibi cyose uragukomanga ariko hakabaho kwinangira.”

Nyamara twibuke ko kuva kera muri Bibiliya Imana itihanganira inkozi z’ibibi. Niyo mpamvu dukwiye gukiranuka nk’uko ijambo ry’Imana rivuga mu Itangiriro 6:,3 ahagira hati: “ Uwiteka aravuga ati: “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko aria bantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Georgette kuwa 15-02-2016 saa 02:09
 

Mbanje kubandikira mbifuriza amahoro avuye ku Mana, jewe mfise ikibazo nagomba kukubaza kijanye n’abubakanye;jewe ndubatse mfise abana 5 nagiriwe ubuntu ndonka agakiza , navukiye mu muryango maman yarakijijwe papa nawe vyaracumbagira, ikibazo canje nubwo nakiriye agakiza umugabo tubana, ntarakira agakiza kandi tukaba twarabanye tudashingiwe mw’ishengero, twashingiwe muri commune gusa, jewe icaha c’ubusambanyi naracihanye, none se ko umugabo adakijijwe vyoba arivyo ko iyo tugize amabanga y’ abubatsi ko mba nguye mu caha?? Murakoze kubw’inyishu, kandi Imana ibongere imigisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza