Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abanyekongo b’abakristo bari mu gahinda kenshi ko kubura (...)
Abanyekongo b’abakristo bari mu gahinda kenshi ko kubura umuhanzikazi Marie Misamu

Abanyekongo by’umwihariko ab’abakristo bari mu gahinda kenshi, nyuma yo kumva inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzikazi Mari Masimu, waririmbaga indirimbo zihimbaza Imana.

Marie Misamu ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana wari ukunzwe cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 16 Mutarama 2016, mu bitaro by’ahitwa Ndjili.

Mari Misamu

Infochretienne yatangaje iyi nkuru yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Misamu yemejwe kuri iki cyumweru n’uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba gikristo muri Kongo AMCC, Patrice Ngoy Munsoko.

Yagize ati ‘’ Nibyo koko ayo makuru niyo, maze kuyabwirwa n’uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba gikristo ku rwego rw’intara wari uhari.’’ Ubwo uyu muyobozi wa AMCC yavuganaga n’itangazamakuru kuri iki cyumweru yavugaga ko nubwo atarahagera ariko aza gutanga amakuru yimbitse amaze kuhagera.

Umuhanzikazi Marie Masimu yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Seigneur, Mokeli na ngai, Salela ngai bikamwa, La reconnaissance, Eh Yahweh n’izindi zahembuye imitima ya benshi, hamwe n’ijwi rye naryo ryakururaga abatari bake.

Urupfu rw’uyu muhanzikazi ni igihombo gikomeye cyane ku gihugu cya Kongo, ndetse n’isi muri rusange mu muziki wa gikristo. Bamwe mu banyekongo by’umwihariko abakristo bakimara kumva iby’urupfu rwe, bahise batangaza ko bazakumbura ijwi rye ryiza.

Mari Misamu yavutse tariki 16 Ugushyingo 1974, avukira i Kinshasa muri Kongo (RDC), akaba yaratangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 11, aho abana biganaga bamuteraniragaho ngo bumve uko abaririmbira. Apfuye amaze imyaka igera kuri 16 akora umuziki, Alubumu ye ya nyuma ikaba yarabaye ’’ Ma Priere", isengesho ryanjye. Mu ngariro z’uyu mwaka w’2016, akaba ari bwo yatangaje ko ahagaritse umuziki.

Imana imuhe kuruhukira mu mahoro, imirimo ye igende imukurikiye.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza