Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abanyeshuri b’Abangilikani bo muri Kaminuza ya (...)
Abanyeshuri b’Abangilikani bo muri Kaminuza ya UR-CAVM(ISAE BUSOGO) bateguye igiterane cyo gutangiza umwaka w’amashuri.

Umuryango w’abanyeshuri basanzwe babarizwa mu itorero rya Anglican biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM), wateguye igiterane cyo gushima Imana, gusengera umwaka w’amashuri mushya ndetse no guha ikaze abanyeshuri bashya. Iki giterane kikazaba kuri iki cyumweru taliki 2 Ugushyingo 2014 mu nzu mberabyombi y’iyi kaminuza.

Mu kiganiro na Nyirarukundo Gisele umwe mu bari gutegura iki giterane, yatangarije UBUGINGO.COM ko bisanzwe hirya no hino muri za kaminuza ko hagenda hategurwa ibiterane by’ivugabutumwa hagamijwe kwakira abanyeshyuri bashya ndetse no gushima Imana.

Korali God Will yo muri RASA I Busogo nayo izaba ihari

Iki gihe kandi ngo nibwo habaho igikorwa cyo gusengera umwaka mushya w’amashuri batangiye. Iki kikaba ari nacyo gikorwa RASA nk’umuryango w’abanyeshuri b’Abangilikani biga muri za kaminuza wateguye kuri iyi nshuro. Kugeza ubu ndetse ngo imyiteguro ikaba ingeze kure.

Korali Siloam yo k­uri EAR diyosezi ya ­Butare

Gisele yakomeje avuga ko intego y’iki giterane nk’uko igaragara muri Yesaya 35:3-4 «Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti, “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhora, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”» ari ugufasha imitima y’abazakitabira guhembuka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu ndirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana bizatambutswa n’abakozi b’Imana batandukanye batumiwe muri iki giterane.

Muri iki giterane batumiyemo abahanzi n’amakorali batandukanye barimo korali y’urubyiruko yitwa siloam izaturuka muri EAR Diyosezi ya Butare ndetse n’andi makorali yo muri iyi kaminuza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza