Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho
Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho

"Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho" -Abaroma 8:1

Igihe twari tutaramenya Yesu, urubanza rw’ ibyaha rwaduhetamishaga ibitugu. Tumaze kwakira Yesu uwo mutwaro wadukuwe ku bitugu. Imana ishimwe ko ubu abakiriye Yesu Kristo bakamwizera kuri ubu batakiriho urubanza kandi ko nta teka bazacirwaho. " Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu" – 1Yohana 4:9-19

Kandi burya abantu bagendera mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana (Abaroma 8:8) . Abantu bagabanyijwemo amatsinda abiri: Hari abayoborwa na kamere y’ ibyaha , n’abayoborwa n’Umwuka Wera. "Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka.Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro" – Abaroma 8:5-6.

Nta yindi nzira iri hagati y’izo zombi. Abiyita ba "ngeso nziza", nibongereho no kwakira Yesu mu mitima yabo, bitagenze gutyo imyitwarire yabo yonyine ntizabakiza ku munsi w’amateka.

Mbese uracyari muri Kristo Yesu by’ukuri? Suzuma uburyo ubana n’Imana, urebe niba ukora iby’ishaka. Kandi urusheho gusaba Imana imbaraga z’Umwuka wera abe ari we ukuyobora mu nzira zawe zose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza