Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abashakashatsi babonye bibiliya imaze imyaka 1000 (...)
Abashakashatsi babonye bibiliya imaze imyaka 1000 igaragaramo ishusho ya Yesu Kristo.

Itsinda ry’abashakashatsi biyemeje gucumbura no gukora ubushakashatsi kubijyanye n’iyobokamana, bashingiye uko biri muri iki gihe, bashaka uburyo bavumbura uko mu myaka yakera cyane byari bimeze.

Aba bashakashatsi bakaba bashyize ahagaragara Bibiliya bavumbuye mu gihugu cya cya Turukiya aho bavuga ko yaba yaranditswe mu myaka igihumbi ishize, iyo Bibiliya yanditswe mu rurimi rwa kera rw’Abasiriya. Ubu bushakashatsi bukaba bwarashyizwe ahagaragara mu butumwa bw’amashusho yashyizwe hanze muri iki cyumweru dusoza.

Bivugwa ko iyo Bibiliya hari abantu bashakaga kuyigurisha mu bindi bintu bidafite agaciro ariko polise ibasha kuyibakura mu nzara mu gihugu cya Turukiya.

Nubwo inkomoko nyayo y’iyo Bibiliya itaramenyekana, polise yo mu mujyi wa Tokat ivuga ko inyandiko yayo babonye igizwe n’amapaji 51, yose yanditswe mu rurimi rw’Abasiriya kandi harimo n’amafoto ya Yesu Kristo akozwe mu bice by’izahabu kimwe n’ibindi bigereranyo bya Bibiliya bigaragaramo mu mafoto.

Ibyari kumwe nayo byose polise ikaba yarabashije kubifata. Inkuru dukesha The Christian Post, ivuga ko abahanga mu bijyanye n’iyobokamana ndetse na Bibiliya bavuga ko iyi Bibiliya izabafasha kumenya no kwerekana ko ubukristo bwateye imbere kuva mu binyejana byinshi byatambutse.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abashakashatsi, bwana Craig Evans akaba n’umwarimu wikirenga mu bijyanye n’amasomo y’isezerano rishya mu ishuri rya Acadia Divinity College muri Nova Scotia, yavuze ko we n’itsinda ayoboye bavumbuye inyandiko iriho ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko mu myaka yakera cyane.

Yavuze ko iyo nyandiko bavumbuye yaba yaranditswe mu mwaka w’80, bwana Craig yavuze ko aribwo butumwa bwa Mariko bwaba bwarabayeho mbere.

Yagaragaje ko ibindi byanditswe byaba byaranditswe mu kinyejana cya kabiri hagati y’umwaka 101 kugeza mu mwaka w’200, Bityo buriya butumwa bwanditswe na Mariko akaba aribwo bubonetse ko bwanditswe mbere kuko bwo bwaba bwaranditswe mu mpera z’ikinyejana cya mbere.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza