Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abayahudi batuye mu Bufaransa baravuga ko ubuzima bwabo (...)
Abayahudi batuye mu Bufaransa baravuga ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga niba nta gikozwe

Abatuye mu mijyi itandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa bo mu bwoko bw’Abayahudi, baravuga ko babona ubuzima bwabo buri mu kaga nk’uko byakunze kubagendekera mu biha bya mbere.

Ibi babivuze nyuma y’aho umwe mu bigisha w’umuyahudi akorewe ubushotoranyi n’umusilamu ukiri muto w’imyaka 16, wari witwaje umuhoro. Uyu mwana bigaragara ko afite muri we ubuhezanguni bwo kwanga abayahudi, yagombaga kugezwa imbere y’umucamanza mu kurwanya iterabwoba kugira ngo hasuzumwe niba nta kindi kibyihishe inyuma.

Abayahudi mu isinagogi yabo basenga

Infochretienne.com dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 12, aribwo nanone ahitwa Creteil umurambo w’umuyahudi w’imyaka 73 wakoraga iby’ubujyanama, wasanzwe iwe mu rugo. Ababonye uyu murambo bavuga ko, umubiri we wagaragazaga ibikomere nk’uwabanje guhohoterwa mbere kwicwa.

Inzu ye yarasahuwe, imodoka ndetse n’amakarita ya banki biribwa kandi yari atuye ahantu hafite umutekano wizewe. Kugeza ubu iperereza rikaba rigikorwa n’abashinzwe gukurikana ubugizi bwa nabi i Paris.

Kuri uwo munsi kandi na none mu mujyi wa Marseille, nibwo Zvi Ammar, uyobora ihuriro ry’abanya Isirayeli muri uyu mujyi, yasabye ko bakwiye kwitonde mu gihe bagitegereje ko iminsi yaba myiza. Yabwiye ibirontaramakuru by’Abafaransa AFP ko batasaba ibirenze, ati ‘’ntabwo byakunda ko buri muyahudi ahabwa umupolisi, umusirikari cyangwa se umujandarume wo kumurinda.’’

Ibi ariko ntabihurizaho n’abandi bayahudi mu nzego zitandukanye, bo basanga abayahudi bakwiye kwihagararaho bagahangana n’abashaka kubavutsa umutekano wabo.

Kuri ibi ariko na none, ubuyobozi bwa Leta y’Ubufaransa bwavuze ko Leta izacunga umutekano w’abayahudi batuye mu Bufaransa.

Hashize imyaka myinshi abayahudi bahura n’ibibazo nk’ibi, aho usanga hirya no hino ku isi bakorerwa ivangura rya hato na hato. Iyi akaba ari yo mpamvu abatuye mu Bufaransa basaba ubutabazi, ngo hagire igikorwa ibintu bitaragera kure.

Wowe usomye iyi nkuru urasabwa kubibuka mu masengesho yawe.

Innocent Kubwimana

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza