Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abemera umwami Yesu Kristo bakomeje kwica n’intagondwa (...)
Abemera umwami Yesu Kristo bakomeje kwica n’intagondwa z’Abahindu mu gihugu cy’Ubuhinde

Nta minsi myinshi ishize mu gihugu cy’ubuhinde hibutswe ku nshuro ya 7 ubwicanyi bwibasiye abakristo mu gace ka Orissa bukozwe n’Abahindu ariko iyicwa n’itotezwa ku bakristo muri cyo gihugu rirakomeje aho intagondwa z’abahindu zikomeje kwibasira bikabije abakristo.

Kugeza ubu kuvuga izina rya Yesu Kristo abahindu bakomeje kuvuga ko bitihanganirwa ndetse niba abakristo bakomeje kuvuga iryo zina bagomba kwicwa bakabakatamo ibice bose,bakababarira gusa abemeye kongera kugendera mu myerere y’abahindu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Christian Today,muri leta ya Rajasthan mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubuhinde,imiryango igera ku 10 y’abakristo yamaze guhunga izo ntagondwa zashakaga kubica.

Pasitori Malkeet Singh umwe mu bahuye n’itotezwa yavuze ko kuva mu kwezi kwa gatandatu batewe ubwoba ndetse bakanabuzwa guterana kuko batari bemerewe kuvuga izina rya Yesu Kristo.Singh amaze imyaka 15 akorera umurimo w’Ivugabutumwa muri ako gace ariko kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize nibwo yatangiye kumenyeshwa ko agomba kwicwa, ibintu byatumye abakristo benshi batinya kuva mu ngo zabo ngo bajye mu materaniro kubera gutinya ko bagirirwa nabi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza