Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Abiringiye Uwiteka ntibanyeganyezwa
Abiringiye Uwiteka ntibanyeganyezwa

Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, ni kwo Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukazageza iteka ryose.Zaburi 125:1-2

Muntu waremwe n’Imana, kuki ubayeho ukora ibishoboka byose ngo wiyibagize uku kuri kandi ntacyo ushobora kubihinduraho. Kimwe n’uko utazi aho wavutse uturuka, wagombye kurekurira ubuzima bwawe mu Mana we Mugenga wa byose kandi akamenya byose. Abasobanukiwe iri banga ryo kwirekurira mu Mana wumvise uko babayeho?? Ngo bameze nk’umusozi utabasha kunyeganyezwa kuko bagoswe n’Imana. Mbega byiza, ubu se koko iyo Mana wayikorera iki?

Icyo nicyo kibazo Dr. Ivan Twagirashema abaza buri muntu wese, kwirwanirira si wo muti ahubwo araguhugurira kwirekurira mu Mana kugira ngo nawe ubashe kuba mubo Bibiliya ivuze ko batabasha kunyeganyezwa. Reka kwirwanirira, irekurire mu Mana. Amina, Ivan T

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

JOHN HABIYAMBERE kuwa 27-10-2015 saa 02:27
 

Imana iguhe umugisha, kubona umuntu nka Dr.Ivan afite ubwenge bwinshi,imitungo, akaba yemera ko Hari Imana ishobora byose.
Imana iguhe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza