Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ahantu hasigaye urukundo hatabasha kunyeganyezwa
Ahantu hasigaye urukundo hatabasha kunyeganyezwa

“Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Matayo 16:17

Uko tugenda tugera mu minsi ya nyuma niko urukundo rugenda rushira mu bantu ariko mu itorero ryubaha Imana niho honyine ushobora kwigira kugira urukundo kuko Imana ibasha kuruha umuntu wese uyubaha. Urukundo rwo mu itorero ni rwo rwonyine ruzahoraho ibihe byose kuko Yesu Kristo yarushinganye na ryo kandi yavuze ko ntakizabasha kuri nyeganyeza.

Nta kintu na kimwe kizabaho ibihe bidashira, ubucuruzi buzashira, ubwami bukomeye n’ubworoheje buzashira ariko Itorero rizahoraho ariryo rufatiro rwiza rw’urukundo.

Itorero ni umuryango washyizweho n’Imana ari nayo mpamvu Yesu yavuze ati” ryubatse ku rutare kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Itorero ntabwo ari inyubako ahubwo ni umuryango w’Imana, Imana yashakaga umuryango maze irema isanzure nibindi byaremwe byose igamije kugira ngo umwana w’umuntu azihitiremo igikwiye, Imana yari ibizi ko abazayikunda igomba kuzabaha ijuru kugira ngo noneho bibere mu muryango wayo neza.

Ese niba waramaze kugera mu muryango w’Imana bishatse kuvuga iki?, bisobanura ko niba twese koko tuzaba hamwe dukwiye kwitoza kuba mu rukundo hagati yacu igihe tukiri mu isi, dukwiye rwose gukunda umuryango w’Imana.

Ntibihagije gukunda Imana gusa ahubwo ugomba no gukunda Itorero. Kubera ko n’Imana ikunda itorero cyane ku buryo byatumye yemera no kuri pfira. Umuntu wese rero uvuga ko akunda Yesu Kristo ariko nta kunde itorero uwo aba abeshya nta mukunda ahubwo uwo aba akiri umwizera utari wamenya neza ibyo yizera.

Niba rero ushaka kumenya ahari urukundo rw’ukuri ni kwa Yesu Kristo kandi aragukunda niyo mpamvu aguhamagarira kumunda no gukunda bagenzi bawe kugira ngo mu bashe kuba mu itorero yaguze amaraso ye, maze mu gihe gikwiye muzabane nawe mu bwami bw’ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza