Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Aho gutinda ku isi ntacyo uyimazeho, byarutwa n’uko (...)
Aho gutinda ku isi ntacyo uyimazeho, byarutwa n’uko wayivaho” Ev Claude NDAYISHIMIYE

Mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru ye y’amavuka kuri uyu wagatanu, umuvugabutumwa Claude NDAYISHIMYE ubu urimo kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, muri leta ya Georgia, mu mujyi wa Atlanta, mu butumwa yatanze yavuze ko aho kugira ngo abantu basabe Imana gutinda kuri iyi si bakwiye kuyisaba kuzayivaho nibura hari icyo bayigizeho umumaro.

Mu kiganiro kigufi na Evangelist Claude, n’ubwo yari afite umwanya muto cyane kuko twamuhamagaye ari no mu kazi, yadutangarije ko amaze iminsi arimo gutekereza ku mpamvu Yesu yamaze imyaka 33 gusa aho kuyimaraho myinshi dore ko ngo ari mu bantu bayimazeho igihe gito ariko akayivaho akoze ibintu bitarashobora gukorwa n’undi muntu uwo ari we wese kugeza ubu. Aha akaba ariho ahera atanga ubutumwa mu magambo ye bwite agira ati : “…aho gutinda ku isi ntacyo uyimazeho, byarutwa n’uko wayivaho kabisa”. Aha yabisobanuye avuga ko bishoboka cyane ko umuntu ashobora kumara igihe gito ku isi ariko akayivaho agize umumaro ku buryo bufatika nk’uko na Yesu dufatiraho urugero yabigenje. Bityo rero, aho kugira ngo abantu basabe Imana kurama cyane kuri iyi si, bari bakwiye kuyisaba ahubwo kuzayivaho bayigizeho umumaro basohoza umugambi w’Imana ku buzima bwabo.

Evangelist Claude NDAYISHIMIYE

Claude yakomeje avuga ko na we ubu butumwa bumureba cyane ko ku munsi w’ejo ku wa gatanu, taliki ya 24/04 azaba yujuje imyaka 33 nk’iyo na Yesu yavuye ku isi afite. Kuri we, ngo iki kikaba ari cyo gihe cyo kwisuzuma, akitekerezaho, agasubiza amaso inyuma akareba niba kuri iyi myaka na we agejejeho, Imana iramutse imuhamagaye, yagenda hari icyo yakoze ku buryo bufatika kuri iyi si.

Tumubajije icyo yavuga ku makuru amaze iminsi agaragara ahantu hatandukanye ku mbuga nkoranya mbaga, ku bijyanye n’uko ngo Apostle Dr Paul Gitwaza akorana na sekibi; Claude yagize ati: “Si igitangaza kuba Apotre Gitwaza ari we abantu barasa (bavuga) cyane; bigaragaza ko hari ukuntu mu bwami bw’umwijima ahahungabanya cyane”. Aha yabisonaye avuga ko kuba umuntu yaba ari umukozi wa satani bigaragazwa n’imbuto ze, “niba abantu yigisha bahinduka aba satanistes byagaragara ko akorera satani, niba abantu yigisha bahinduka abakozi b’Imana, bagahinduka abantu bazima, uwo muntu ntabwo ari gukorera satani”. Kuri ibi, yanzura avuga ko Apostle Gitwaza atari umukozi wa satani kuko nta mukozi we (satani) wakwigisha abantu kureka imirimo y’umwijima irimo ubusambanyi, kunywa itabi, n’ibindi byaha binyuranye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

P.M kuwa 24-04-2015 saa 02:34
 

Ntabwo satani yakwibasira utamubujije amahoro abatamubangamira baratuje ntawubarwanya.
aHUBWO YUZURE IZINDI MBARAGA. Yobu yageragejwe na satani kuko Imana yari yamwirase. Gitwaza ahumure buriya hari indi ntera agiye kujyamo.
Ese yakorera satani bwo Abantu bose basengerayo Imana yaba ibanga bose yabura numwe ibihishurira!

batamuriza charlotte kuwa 23-04-2015 saa 07:51
 

Igitekerezo cyangye nuko ibyo Claude avuze avuze arukuri ikindi nuko koko wakizwa kuko ubuzima hamwe na Yesu ni bwizaaaaa cyane ndashima umukozi w’Imana Apôstle Paul Gitwaza kubwe narahindutse mpindurirwa ubuzima.AMEEEEN

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza