Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Akajagari k’ibyifuzo” Daniel Svensson
“Akajagari k’ibyifuzo” Daniel Svensson

Mu gihe kitari gito amaze yitegereza imisengere ya bamwe mu bantu b’iki gihe, umuhanzi Daniel Svensson NIRINGIYIMANA ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, mu Kanserege yasanze ngo hari abasenga Imana bayiha ibyifuzo bidashinga kandi mu kajagari. Ibi bikaba byanamuteye kugira ubutumwa abagenera burimo n’ubw’uko bakwiye kunyurwa n’uko bari aho gutotesha Imana amagambo mu masengesho rimwe na rimwe banagaragaza kutayiha agaciro ku two bita ko ari duke bafite birengagiza kuyishimira.

Mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telephone, uyu muhanzi yavuze ko ubu butumwa bwose bukubiye mu ndirimbo ye yise ’UMWIFATO" aheruka gusohora mu byumweru bibiri bishize. Impamvu yabwo ikaba yaraturutse ku cyo yita ‘Akajagari k’ibyifuzo’ mu misengere yabo. Yavuze ko hari abantu basenga mu kajagari basaba nabi. Urugero atanga aha, ngo ni nk’aho usanga umukozi cyangwa umucuruzi ashobora gusenga agira ati: ‘Mana mpa amafaranga.’ Kandi mu by’ukuri mu kazi ke cyangwa muri ubwo bucuruzi bwe nta yindi nyungu aba ategerejemo usibye amafaranga n’ubundi. Kuri ibi, asanga umuntu yari akwiye gusenga agira ati: “Mana mpera umugisha muri ubu bucuruzi/akazi.”

Yakomeje avuga rimwe na rimwe hari n’ibintu Imana itwima ifite impamvu. Kuko idutekerereza. Iratuzi cyane. Ibi ikaba yabikora mu gihe irengera inyungu zacu, igamije ko duhama mu murongo itwifuzamo, tudateshuka inzira yayo y’agakiza. Aha yatanze urugero avuga ko ngo ushobora kuyisaba miliyoni 100, ariko yo ikabona ko utazikwiye kubera ko ibona ko mu myaka tatu (3) uzaba utakiyikorera, waragiye kure yayo biturutse ku cyo twakwita umurengwe.

Ku musozo w’iki kiganiro, akaba agira imana abantu bashobora kuba basengaga bavuga ngo ‘Imana yaraturetse’ guhindura imvugo mu misengere yabo kuko Imana ari urukundo, ikaba inyembabazi n’impuhwe. Iramutse ituretse ntitwabaho. Ntabwo itwanga. Akaba abwira abantu mu nzego zitandukanye ko bakwiye kunyurwa n’uko bari, n’ibyo Imana yabahaye cyane ko byose biba byaturutse mu ntoke zayo. Ngo nibasenge amasengesho afatika atari uguhora bayisaba gusa dore ko hari n’abatibuka kuyishimira n’ibyo iba yabahaye. Izi ibyo dukeneye byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Bebe kuwa 15-03-2015 saa 12:53
 

Nanjye Nikombibona,

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza