Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Akamaro k’ubutumwa bwiza mu muntu
Akamaro k’ubutumwa bwiza mu muntu

“Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni, kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. Kuko muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, kuko byanditswe ngo ‘Ukiranuka azabeshwaho no kwizera” (Abaroma 1:16-17 ; Habakuki 2:4).

Ubutumwa bwiza ni imbaraga imeze nk’igitubura. Iyo bwinjiranye n’ubuntu bw’Imana mu mutima, bukora isakasaka riteye ubwoba. Maze umutimanama w’umunyabyaha ugatsindirwa imbere y’Ijambo ry’Imana, agasobanukirwa ko ari umunyabyaha kuko yishe amategeko y’Imana, akiheba, akizinukwa. “Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.” (Rom. 7:9). Ubwo ni bwo umunyabyaha agambirira kwihuza n’Imana binyuze mu kwihana, akibuka ko ibyaha bye ari byo Yesu yapfiriye, kwizera ahawe na Yesu kukamuhuza na we, maze na Yesu akamuhuza n’Imana.

Imibereho mishya n’inzira nshya bizanywe n’ubuntu bw’Imana bigatangira. “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.” (Abagalatiya 2:20) Uwakiriye ubutumwa bwiza, akabyarwa ubwa kabiri, kuva ubwo umuntu wa kera arapfa, akagira imibereho mishya, ibibi yakundaga akabyanga urunuka. Ubusinzi, ubusambo, amahane, ubusambanyi, ubugome, umujinya, ibinyoma, ubujura, kwirarira, amacakubiri, ubwicanyi, uburakari, n’ibindi bigasigara ari umwanda kuri we. Ibyiza yangaga akabikunda: gusenga, urukundo rwa kivandimwe, kutarobanura ku butoni, kugira imbabazi, gukunda ukuri, kwitangira abandi, kwiga Ijambo ry’Imana, kuba umunyakuri, kwihanganira abanyantege nke, gukunda abamwanga, kuba umwiringirwa n’inyangamugayo, n’ibindi. (Gal.5:19-21; Rom.1:29-31; 1 Tim.1:9-10)

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza