Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Alarmes Ministries igiye kwerekeza muri Kenya mu (...)
Alarmes Ministries igiye kwerekeza muri Kenya mu giterane yatumiwemo cyo gushima Imana

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abaririmbyi bagize itsinda Alarm Ministries baratangira kwerekeza i Nairobi muri Kenya, mu giterane batumiwemo cyo gushima Imana mu gihe hasozwa umwaka w’2015 hamwe n’abandi bahanzi batandukanye.

Iki giterane cyateguwe na Mo Sound ku bufatanye n’amatorero atandukanye yo muri Kenya.

Itsinda ry’abaririmbyi Alarm ministries

Kumurongo wa Telephone, umuyobozi wa Alarm Ministries, Bwana Mazeze Charles yatangarije Ubugingo.com ko abaririmbyi bagenda n’imodoka bahaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa kumi n’imwe, mu gihe abagenda n’indege bazahaguruka ku munsi w’ejo ku wa gatatu no ku wa Kane.

Mazeze Charles uyobora Alarm ministries

Yavuze ko buri mwaka ibitaramo nk’ibi biba mu gihugu cya Kenya bigahuza abahanzi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi.

Ati”Buri mwaka, abanyakenya bakora igitaramo cy’abahanzi bose, bahura bagashima Imana basoza umwaka, ni muri urwo rwego twatumiwemo.’’

Uretse itsinda Alarm Ministries ryo mu Rwanda ryatumiwe, Charles avuga ko hari n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu batumiwe barimo n’abazava muri Nigeriya na Jamayika.

Iki giterane kizatangira ku mugoroba wo ku wa Kane, gisozwe ku wa gatanu mu gitondo.

Itsinda Alarm Ministries rizwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana

Ezéchiel Mbananabo

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza