Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amabanga 5 yo guhora wuzuye amahoro
Amabanga 5 yo guhora wuzuye amahoro

Umuntu ashobora kugira ibintu byose ashaka mu buzima busanzwe, ariko nta mahoro, ntabwo yagera kumunezero nyawo uva ku Mana.

1 Peter 3:11 "Kandi azibukire ibibi akore ibyiza, Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire."Ijambo"Ashake: gushaka" rirakomeye cyane. Risaba gukora ibishoboka byose kugira ngo umuntu agumane amahoro mu buzima bwe. Ntibivuze ko icyo umuntu ashatse cyose akibona, ahubwo umusaba kwizera Imana cyane.

Dore uburyo wagirana amahoro n’Imana, wowe ubwawe ndetse n’abandi:

1. Akira imbabazi

Kugirana amahoro n’Imana ni itangiriro ryo kugira amahoro mu bindi byose. Yesu ni Umwami w’amahoro (Yesaya 9:6), kandi ni muri we umuntu ashobora kugera ku byishimo n’ umunezero m usesuye.

Igihe cyose ucumuye, ikihutirwani ukwihana, gusaba Imana imbabazi, kandi ugafata icyemezo cyo kutongera kwishinja icyo gicumuro. Gukomeza kukishinja ntacyo bimaze, ahubwo biguca intege, bikanatera gukomeza kugwa mu bindi byaha.

1 Yohana 1:9:" Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose."

2. Kunda ubuzima bwawe uko uri

Hari igihe umuntu aba atinezererewe, akiyanga. Erega ntushobora gukunda abandi, wowe wiyanga kuko Imana idusaba gukunda abandi nk’uku twikunda. Shakashaka kumenya icyo Imana ikuvugaho mu Ijambo ryayo. Yisabe ihindure uko wibona. Uko urushaho kwiha agaciro ni ko ugaha n’abandi.

3. Ntukigereranye n’abandi

Kwigereranya ndetse no guhangana n’abandi, ni inzira ya bugufi ituma utakaza ibyishimo n’amahoro. Ntibigira uko bisa iyo wishimira uwo uri we, udafitiye ishyari mugenzi wawe ufite ibyo yagezeho.

4. Emera abandi uko bateye

Ntukagerageze guhindura abantu ngo babe nkawe. Bose si ko bazamera nk’uko umeze. Twese twavukanye imiterere n’impano zitandukanye. Bivuze ngo ntituzigera tumera kimwe.

5. Reka Imana iyobore ubuzima bwawe. Zaburi 16:9

Hari igihe umuntu aba ashaka ko Imana itunganya ibye nk’uko abishaka. Nyamara ntiyibuke ko ibyo ikora biba biri mu mugambi wayo, atari uko umuntu yayiyoboye. Ishaka gusa ko tuyizera, tukemera imigambi ifitiye ubuzima bwacu.

Kwizera kubaho kuko nta gisubizo umuntu aba areba. Ariko iyo ubaye nk’umwanditsi wa Zaburi 31:15 "Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, naravuze nti “Uri Imana yanjye", nyuma nibwo usobanukirwa icyo Imana yashakaga kukwigisha.

Iga kwizera Imana nubwo ibintu byaba byazambye. Nayo ni inzira yo guhorana amahoro n’ibyishimo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza