Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amaboko y’Uwiteka si magufi
Amaboko y’Uwiteka si magufi

Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.” Kubara 11:23.

Abisiraheli bitotomberaga indyo imwe babonaga bakiri mu butayu. “Ariko none turumye ntacyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.” Kubara 11:6. “Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’?” Kubara 11:13.

Abisiraheli bananiwe guha agaciro uburyo bw’igitangaza babonagamo ibyo kurya: manu.

Iyi myitwarire yabo yarakaje Mose cyane nawe abitura Imana. “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro?” Kubara 11:11.

Ariko Imana yatabaye Mose ibasezeranya inyama, ariko we akomeza gushidikanya. “Bazababagira imikumbi n’amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyaja yose azabateranirizwa yo kubahaza?” Kubara 11:22.

Yiyumvishaga ko Imana idashobora kubona inyama zo guhaza abantu benshi yari ayoboye. Ntiyumvaga ukuntu Imana yabaha inyama bari mu butayu; aho batororaga cyangwa ngo bahinge.

Ariko se ni iki cyananiye Imana? Nta na kimwe. “Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.” Yesaya 59:1.

“… mbese mwangisha impaka z’ibizaza, mukantegekera iby’abahungu banjye n’ibyo nkoresha intoki? Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambaye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka.” Yesaya 45:11-12.

Iyi Mana yatabaye abisiraheli,iracyakora na n’ubu, iragukunda, nta cyayinaniye kandi ikwitayeho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza