Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » AMAFARANGA, Ni iki Bibiliya iyavugaho?
AMAFARANGA, Ni iki Bibiliya iyavugaho?

Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.’—1 Timoteyo 6:10.

Amafaranga si cyo kibazo; ahubwo ‘kuyakunda’ ni byo ‘muzi w’ibibi.’ Muri Bibiliya, Umwami Salomo wari umukire yagaragaje ibibazo bitatu abakunda amafaranga bahura na byo. Imihangayiko: Bibiliya igira iti “Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y’ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba” (Umubwiriza 5:12). Kutanyurwa: Bibiliya igira iti “Ibitotsi by’umukozi bimugwa neza,n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.” (Umubwiriza 5:11). Kwica amategeko: Bibiliya igira iti “Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.”—Imigani 28:20.

Bibiliya ivuga ko ‘amafaranga(ifeza) asubiza ibibazo byose’ (Umubwiriza 10:19). Amafaranga ashobora gutuma ugura ibyo ukenera kugira ngo ubeho, urugero nk’ibyokurya n’imiti.—2 Abatesalonike 3:12.

Jya ukoresha amafaranga mu buryo buhuje n’amahame y’Imana (Luka 16:9). Jya ugaragaza ko uri inyangamugayo kandi wirinde uburiganya mu birebana no gukoresha amafaranga (Abaheburayo 13:18). Kugira ngo wirinde kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe, ujye wirinda ‘imibereho irangwa no gukunda amafaranga.’ —Abaheburayo 13:5

Bibiliya idutera inkunga yo ‘kugira akamenyero ko gutanga’ (Luka 6:38). Abantu bifuza gushimisha Imana bafite impamvu zo gutanga, kuko “Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Ku bw’ibyo, "Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ai byo binezeza Imana "—Abaheburayo 13:16.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza