Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba!
Amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba!

Ubwo Yesu yari ku musaraba yahavugiye amagambo atandukanye ariko amenshi yagaragazaga umubabaro yari afite.

Nubwo yari Imana ariko yari yemeye kwiyambika akamero k’umuntu, kugira ngo abone uko aducungura. Niyo mpamvu bitamubujije kubabara mu gihe yuzuzaga icyamuzanye mu isi.

Yesu yari Imana ariko ntibyamubuzaga kugira ibyo agaragaza nk’umuntu birimo gutakishwa n’umubabaro, gusonza, n’ibindi. Gusa na none yari umuntu ariko ntiyigeze akora icyaha, ntibyamubujije kubaho ubuzima bwo gukiranuka kuko yari agifite kamere y’Imana ijana ku ijana.

Amwe mu magambo ni aya akurikira:

1. Data ubababarire kuko batazi icyo bakora Matayo 23:34

2. Abwira igisambo ngo uyu munsi turabana

3. Abwira Yohana ngo mwana reba nyoko nawe mama reba umwana wawe 19:26

4. Data ni iki kikundekesheje? Matayo 27:46

5. Mfite inyota

6. Byose birarangiye Yohana 19:30

7. Data mu biganza byawe niho nshyize ubugingo bwanjye

Aya magambo yose Yesu yayavuze yitegura gusoza gahunda yari yamuzanye. Intego yari yamuzanye yendaga kugerwaho kuko hari hasigaye gupfa, yamara kuzuka agasubira mu ijuru.

Iyo usubije amaso inyuma, nibwo ubona uburemere bw’umurimo Yesu yakoze, n’urukundo yadukunze. Niyo mpamvu twari dukwiye kubizirikana tukamwubahisha kuko yatanze ubuzima bwe ku bwacu.

Yanze kwishima ngo atunezeza, yasize icyubahoro cye, yahindutse icyaha ntacyo yakoze.

Byose byari ukugira ngo isi ibone agakiza, ive mu mwijima, imurikirwe n’umucyo. Imana idufashe kuzirikana iyi neza n’urukundo bihebuje by’Umwami wacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

jb kuwa 21-01-2015 saa 23:10
 

Ubu butumwa nibwiza cyane

jb kuwa 21-01-2015 saa 23:10
 

Ubu butumwa nibwiza cyane

Edmond Unique kuwa 21-01-2015 saa 19:54
 

Damu Ya Yesu Chris to ni ya bei kali mus iapoteze kwa bule ndiye bahati yetu na niyo nauri ya kutupe leka kwetu mbinguni mimi nina yaheshimu sana aachaye damu hiyo huo shauri yake vina wezekana kuwa anamuokozi mwingin e mbele yako kuna njia mbili jichaguliye uipendao na yenye faida zaidi

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza